Abashoferi batandatu bafunzwe kubera gutwara nta mpushya zemewe n’amategeko

  • admin
  • 14/10/2016
  • Hashize 8 years

Urukiko rw’Intara ya Nebbi mu gihugu cya Uganda rwataye batandatu muri gereza ya guverinoma ya Kochi mu Karere ka Nebbi kubera gutwara nta mpushya zemewe n’amategeko bafite.

Bitewe nuko hambere aha hari bane mu bashoferi bafashwe bafite impushya zarangije manda n’abandi bafaswe batwara ibinyabiziga bidahwanye n’impushya bafite, ibyo twita Category mu ndimi z’amahanga bagahanishwa amande y’Amashiringi ya Uganda Shs 200,000;

Byemejwe ko aba bafashwe bazajyanwa mu Rukiko kuri uyu wa gatanu tariki 14/Ukwakira/2016 mu buryo bwo kwiga ku rubanza.

Aba bagabo batandatu bafashwe kuri uyu wa mbere mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iyamamaza rya “Nationwide Fiika Salaama”mu burengerazuba bw’agace ka Nile. Bashinzijwe n’umushinzacyaha witwa Bwana Mike Okonye.

Umuyobozi mukuru wo mu gace k’Uburengerazuba bwa Nile ushinzwe umutekano wo mu muhanda, Bwana Washington Labeja, yavuze ko polisi igikurikiranye iki kibazo cy’umutekano muke wo mu muhanda kugeza ubwo impanuka zigabanukiye muri aka gace k’Uburengerazuba bwa Nile.

Labeja ati, “abashinzwe umutekano wo mu muhanda kuva mu turere umunani tugize aka gace ko bagiye guhagurukira kino kibazo cy’aba bashoferi batwara nta mpushya ndetse n’abagenzi bagenda muri uwo muhanda bateza impanuka za hato na hato”.

ASP Labeja akomeza avuga ko bagiye no guhagurukira ibinyabiziga bitwara imizigo myinshi n’Abanyamagare ya Boda-boda ko bagiye kujya n’abo bahanwa ku buryo bufatika.

Labeja ati, “Impamvu nyamukuru y’ibi ni ugukumira impanuka zibera mu muhanda kubera abatwara nta mpushya bafite ndetse n’abashoferi batwara banyoye ibiyobwa bwenge.”

Ngo nubwo nta mpanuka nyinshi zikunze kugaragara ngo icyo bashaka n’imyitwarire myiza mu muhanda w’abashoferi ndetse n’abagenzi muri rusange.

Bwana Labeja yakomeje kandi agira inama aba bakoresha uyu muhanda ko bagomba kwicungira umutekano ku giti cyabo ndetse ko batanakwiye kujya bafata imodoka babona zitwaye abantu benshi cyangwa imizigo myinshi.

Kuri uyu wa gatanu tariki 14/ Ukwakira/2016 nibwo bazashikirizwa urukiko aba bashoferi bane bafashwe kubera impushya zarangije manda no gutwara ibinyabiziga bitajyanye n’impushya bafite.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/10/2016
  • Hashize 8 years