Abashinze urubuga nkoranyambaga rwa Instagram baruvuyemo

  • admin
  • 25/09/2018
  • Hashize 6 years

Kevin Systrom na Mike Krieger bashinze urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwo guhererekanyirizaho amafoto, bavuye muri iki kigo cy’ikoranabuhanga – kimwe mu bikomeye ku isi.

Bwana Systrom, wari umuyobozi mukuru wa Instagram, yavuze ko bavuye muri iki kigo mu rwego rwo gushaka guhanga udushya.

Yagize ati”gushira amatsiko yacu no guhanga udushya.”

Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwaguzwe na Facebook mu mwaka wa 2012, ku giciro cya miliyari imwe y’amadolari y’Amerika.

Kuri ubu Instagram ikoreshwa n’abantu barenga miliyari imwe ku isi.

Aba bagabo bombi bavuye muri iki kigo cy’ikoranabuhanga nyuma y’amakuru avuga ko hari umwuka mubi hagati yabo n’ubuyobozi bwa Facebook.

Bwana Systrom na Bwana Krieger batangije uru rubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwo guhererekanyirizaho amafoto mu mwaka wa 2010, nuko bakomeza no kuba ari bo baruyobora na nyuma yo kugurwa na Facebook mu mwaka wa 2012.

Ese ni iki aba bagabo bavuze?

Si byinshi batangaje. Amakuru avuga ko babimenyesheje ubuyobozi bwa Facebook ku wa mbere, rero gusezera kwabo bisa nk’ibyatunguranye cyane.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa interineti, Bwana Systrom yagize ati “Kubaka ibintu bishya bisaba ko dusubira inyuma gato, tukumva ibidutera ishyaka hanyuma tukabihuza n’ibyo isi icyeneye; ngibyo ibyo dufite umugambi wo gukora.”

Nta mvugo ikarishye yakoresheje muri ubwo butumwa bwe. Bwana Systrom yavuze ko bombi bagifite “amashyushyu yo kubona ejo heza ha Instagram na Facebook.”

Facebook yo yavuze iki?

Mark Zuckerberg, umuyobozi mukuru wa Facebook, yasohoye itangazo avuga ko Instagram igaragaza impano mu guhanga udushya ishyizwe hamwe y’abo bagabo bombi.

Bwana Zuckerberg yongeyeho ati”Nabigiyeho byinshi mu myaka itandatu yari ishize dukorana kandi rwose naranyuzwe. Mfite amashyushyu yo kubona ikindi muzashinga.”

None ni iki cyihishe inyuma y’iri sezera ry’aba bagabo bashinze Instagram?

Inkuru ducyesha umunyamakuru wa BBC Dave Lee ukurikirana inkuru zijyanye n’ikoranabuhanga muri Amerika y’amajyaruguru, avuga ko hari amakuru yuko hari umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bwa Instagram n’ubuyobozi bwa Facebook.

Avuga ko Instagram yakomeje kwamamara mu gihe Facebook yo ikomeje guhama hamwe ntitere imbere muri rusange.

Yongeraho ko ibi byatumye Facebook ishakisha andi mafaranga iyakuye mu bakoresha uru rubuga, ibikora yongera porogaramu nshya muri Instagram bamwe bavuga ko zinyuranye n’amahame yo ku ikubitiro y’abashinze uru rubuga bagamije ko rworohera abarukoresha.


Kevin Systrom (iburyo) na Mike Krieger bakomeje kuyobora Instagram na nyuma yaho iguriwe na Facebook mu mwaka wa 2012

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/09/2018
  • Hashize 6 years