Abashakashatsi bo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika baratangaza ko bagiye gushyiraho uburyo bwo kujya basazura ubwonko ndetse no kurwanya ubusaza muri rusange ,bifashishije amaraso mashya.

  • admin
  • 14/08/2015
  • Hashize 9 years
Image

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika baratangaza ko bagiye gushyiraho uburyo bwo kujya basazura ubwonko ndetse no kurwanya ubusaza muri rusange ,bifashishije amaraso mashya.

Ibi biratangazwa nyuma y’uko bakoze ubushakshatsi ku mbeba ishaje bayiteramo amaraso mashya bazagusanga imikorere y’ubwonko bwayo bukora neza kurusha iyo bingana itayatewe. Ibi byatumye batekereza ko mu maraso haba harimo ibintu bigira uruhare mu mikorere y’ubwonko nk’uko bitangazwa na Dr Tony Wyss-Coray wo muri kaminuza ya Stanford agashami ku buvuzi.

Dr. Tony Wyss-Coray, yakomeje avuga ko muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikipe yo muri Kaminuza ya Havard , bugaragaragaza ko muri ariya maraso habamo ibintu bituma uturemangingo mfatizo tw’ubwonko dukura, ikabasha no guhumurirwa ndetse ngo igatuma n’imikaya y’umutima idasaza. Yasoje avuga ko n’ubwo bitaramenyekana uko bimeze ku muntu, bateguye inyigo izakorwa ku muntu ikaba izakorwa bidatinze.

Dr. Eric Karran yavuze ko ubu bushakashatsi buzazana ibisubizo ku ndwara zangiza imikorere y’ubwonko nka Alzeimer, demensia, n’izindi zikunze kugorana mu kuvura ndetse nti zinakire.

source : bbc news.com

  • admin
  • 14/08/2015
  • Hashize 9 years