Abashakashatsi bavumbuye ikintu gitangaje ku nyamaswa yitwa ingona

  • admin
  • 07/09/2018
  • Hashize 6 years

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya La Trobe muri Melbourn bagaragaje ko ingona ishobora gusinzira ijisho rimwe rigasigara ribona, bityo n’igice kimwe cy’ubwonko kiba kigikora, ibishobora kuyifasha gucunga ibyayigirira nabi birimo abantu n’izindi nyamanswa.

Zimwe mu nyamanswa ziba mu mazi (Dolphins) nizo zari zimenyerewe ko zisinzira igice kimwe cy’ubwonko, ikindi kigasigara gikora.

Abahanga bo muri kaminuza ya La Trobe muri Australia bavuga ko ingona nayo nk’inyamanswa igira ibwoba nayo iruhura igice cy’ubwonko ikindi kigasigara kireba abagizi ba nabi.

N’ubwo bitaremezwa neza, ariko byemeje ngona nayo izahita ijya mu itsinda ry’inyamaswa zisinzira igice kimwe cy’ubwonko.

Daily Mail ivuga ko abashakashatsi bo mu kigo cya Max Planck cyo mu Budage gikora ubushakashatsi ku biguruka (inyoni) bavuga ko basanze ingona isinzira ijisho rimwe mu gihe hari umuntu hafi aho.

Aba bavuga ko bayisuzumye mu gihe umuntu ari hafi aho bakabona isinziriye ijisho rimwe ariko ngo avuye muri icyo cyumba yarakomeje ireba aho uwo muntu yahoze, bagatekereza ko yari igikeka ko yaza kugirirwa nabi.

Uretse gusinzira ijisho rimwe yirindiye umutekano, ngo ishobora no kubikora irinze abana bayo mu gihe bari kumwe nayo.

Dr John Lesku, wo muri La Trobe avuga ko iyi miterere yaba ari uruhererekane kuri izi nyamanswa kimwe na zimwe mu nyoni.

Dr. Michael Kelly nawe wo muri La Trobe avuga ko ubusanzwe inyamanswa z’inyamabere ziba ku butaka iyo zisinziriye n’ubwonko bwazo buba butagikora, bityo ngo ibi byaba ari amakuru mashya abonetse

Salongo Richard

  • admin
  • 07/09/2018
  • Hashize 6 years