Abasenateri baravuga ko batazakomeza kwihanganira abahora ku isonga mu kunyereza umutungo w’igihugu

  • admin
  • 20/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari baravuga ko batazakomeza kwihanganira abahora ku isonga mu kunyereza umutungo w’igihugu.

Ibi babyeruye ubwo bagezwagaho amakuru y’inyongera kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2014-2015 ku mikoreshereze y’umutungo w’igihugu, kuri uyu wa Mbere.

Hon Muhongayire Marie Claire uhagarariye iyi komisiyo yavuze ko hari amakosa ahora agaruka buri mwaka kandi ku bigo bimwe, atangaza ko batazakomeza kubyihanganira.

Yagize ati “Kuki hari ibigo bihora bigaruka muri raporo? Ntabwo tugiye gukomeza kurebera aya makosa ahora agaruka buri mwaka. Natwe tugiye kwicara dukore raporo dushingiye ku makuru umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yatugejejeho ubundi tuzayimurikire inteko rusange tubone gufata umwanzuro uhamye kuri ibi bigo byose.”

Madamu Muhongayire yongeyeho ko “guhora tugarura ibyo bigo, guhora dutanga inama zimwe ntabwo ari imikorere iganisha ku cyerekezo igihugu gishaka.”

Mu bigo byahombeje Leta ku isonga haza ikigo cya RSSB cyahombeje miliyari amafaranga 705,7 kubera imwe mu mishinga yayo yagiye idindira irimo ijyanye n’ubwisungane mu kwivuza.

Ibigo bishinzwe ingufu n’amazi bya REG na WASAC na byo byahombeje miliyari 203,3 yagiye akoreshwa mu bikorwa atagenewe.

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC cyahombeje miliyari 48,3 yagendeye mu miti yagiye yangirika kubera kubikwa mu buryo butujuje ubuziranenge.

Ikigo cya REB cyahombeje angana na miliyari 46,7 yagendeye muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana zimwe zikaba zarasaziye mu bubiko, ndetse no mu masezerano atanoze mu bikorwa byo kubaka amashuri.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi cya RAB cyahombeje Leta miliyari 15,5 yari agenewe ibikorwa byo kugura inyongeramusaruro n’ibikorwa byo kuhira mu karere ka Nyagatare.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari n’Umutungo by’igihugu, Biraro Obadiah, yatangarije abasenateri ko kuba bimwe mu bigo bya Leta bigenda bigarukwaho ku micungire mibi y’umutungo ari uko abashinzwe icungamutungo ku rwego rw’igihugu usanga babona iki kibazo ariko ntibafate ingamba.

Gusa ngo igitangaje ni uko usanga ibi bigo bigaragarwaho imicungire itanoze ndetse n’inyerezwa ry’umutungo nyamara ngo ugasanga za minisiteri zishinzwe kubireberera zo zifite imicungire myiza.

Avuga ko ibi biterwa n’uko buri rwego rugenzurwa ku giti cyarwo bityo bigatuma za minisiteri zitita ku kuganiriza ibigo zishinzwe ku mikoreshereze y’umutungo bigenerwa.

Biraro Obadiah avuga ko ibi bigo bigiye gukurikiranwa ndetse n’abagira uruhare muri aya makosa bagakurikiranwa ku giti cyabo.

Avuga ko ibikorwa bidindizwa n’iyi micungire mibi byiganjemo ibikorwa remezo ndetse n’ibigamije guteza imbere umuturage.

Ati “Dusanga ikibazo kigihari ni icungamutungo rihagaze nabi ridakosorwa, ibintu bikorwa byihuta bihutiraho ugasanga mu mezi 12 umuntu ntiyabikoze agashaka kubikora mu kwezi kwa 13 ngo kuko umugenzuzi w’imari agiye kuza. Nibikorwe mu mezi 12 kandi ibikoresho byafasha umuntu kubikora neza birahari, nta muntu ufite urwitwazo rwo kuba atategura icungamutungo ryuzuye.”

Umugenzuzi w’imari avuga ko amafaranga menshi atakarira mu bigo bya Leta atakarira muri iri cungamutungo ridahwitse kandi ngo kwishyuza biba bitoroshye kuko n’umuntu ku giti cye kumwishyuza bitorohera buri wese.

Avuga ko hari aho basaba ko hashyirwaho abakozi bo gukurikirana ikoreshwa n’ikusanywa ry’amafaranga ariko ntibikorwa.

Yagarutse ku mafaranga yinjizwa mu turere ndetse na serivisi zikoreramo aho nta bisobanuro aya mafaranga agaragaza mu buryo akusanywamo bikaba na byo nta cyizere bitanga ko agaragazwa aba ari yo koko.

Mu mwaka wa 2014-2015 uturere n’ibigo bidukoreramo bitagenerwa ingengo y’imari byinjije miliyari 148.9 ariko umugenzuzi w’imari ya Leta avuga ko aya mafaranga nta bisobanuro abonerwa kuko ngo uburyo akusanywamo nta bisobanuro bubonerwa.

Avuga ko yasabye kenshi Minisiteri ishinzwe igenamigambi ko ku mirenge hajya hashyirwa abakozi bashinzwe gukurikirana aya mafaranga ariko ko bitigeze bikorwa.

Ibigo bya Leta bikomeza kugenda biguru ntege mu kubahiriza inama bihabwa n’umugenzuzi mukuru w’imari kuko byubahirije izi nama ku kigero cya 41%.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

GUMANA NATWE KURI FACEBOOK NA TWITTER

  • admin
  • 20/09/2016
  • Hashize 8 years