Abasenateri barambiwe kubeshya amahanga ko ikibazo cy’amazi cyacyemutse kandi ari ugutekinika

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Ngirente Edouard yitabye abasenateri abagezaho ibisobanuro ku kibazo cy’ amazi meza ataragera ku baturage n’ ingamba zihari,nabo bamubwira ko imibare ivugwa ko u Rwanda rugezeho atari ukuri bityo bigatuma bagenda babeshya amahanga.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018, aho Dr Ngirente yasonuriye Sena ku byo Guverinoma iri gukora mu kuvana mu nzira imbogamizi zigaragara ko zibangamiye ikwirakwizwa ry’amazi meza mu Gihugu nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma (2017-2024).

Yagaragarije abasenateri imiyoboro y’ amazi yuzuye n’ indi irimo kubakwa hirya no hino mu gihugu.

Dr Ngirente yavuze ko guverinoma yiyemeje kongera ingano y’amazi meza muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya 2017-2024.

Yagize ati”Muri Gahunda yo kwihutisha iterambere ya 2017-2024, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi azava kuri m3 182,120 akagera kuri m3 303,120″.

Mu byo Guverinoma igomba gucyemura harimo n’ikibazo cy’amazi yangirika bitewe n’amatiyo yashaje,aha Dr Ngirente yabwiye Abasenateri ko mu myaka itatu iri imbere ayo mazi azaba yagabanutse.

Yagize ati” Ikigereranyo cy’amazi ameneka bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo iby’amatiyo ashaje kizagabanuka kive ku kigereranyo cya 38.9% dufite ubu kigere kuri 25% mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere (reduction of non-revenue water)”.

Gusa Senateri Tito Rutaremara yavuze ko amaze kurambirwa kubeshya abantu bitewe n’imibare yo gutekinika mu bijyanye n’ amazi.

Yagize ati “Maze igihe ngenda mbeshya ko amazi turi kuri 84%, niba nzongera nkagenda mbeshyuza. Mperutse kujya mu Bushinwa ndavuga nti twe rwose amazi twarabikemuye tugeze kuri 84% ngendeye kuri statistics bari baduhaye muri 2014”

Yongeyeho ati “Mu murenge wa Kiziguro twajyanye Perezida agiye kuyataha(amazi), barafungura aza yiruka, Perezida yarenze ikilometero kimwe amazi yahagaze narategereje arabura. Nsubirayo nyuma y’ icyumweru kimwe amazi arabura”.

Senateri Karangwa Chryzologue yagize ati “Ejo hari aho batweretse ngo bafite 73% by’ amazi. Twari twagiyeyo tureba iby’ amazi batubwira ko bafite hejuru ya 80%. Iyo ushaka gukemura ibibazo, ntabwo ubanza kwihisha ibibazo…”

Senateri Karangwa nawe yunze mu rya bagenzi be ko amabwiriza avuga ko abari mu kiciro cya mbere badakwiye kwishyuzwa amazi atubahirizwa nk’uko bigomba.

Dr Ngirente yahise abamara impunge aho yavuze ko icyo kibazo cyo kuba abari mu kiciro cya mbere bishyuzwa amazi guverinoma igiye kugikurikirana kigakemuka.

Ku kibazo cy’ imibare y’ amazi itekinitse, Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente yavuze ko na guverinoma yabibonye ko uyu mubare uvuga ko Abanyarwanda bafite amazi meza ku kigero cya 84% atari ukuri. Ngo harimo gushakishwa umubare w’ ukuri uzamenyekana mu gihe cya vuba.


Minisitiri w’ Intebe yavuze ko ikibazo cy’ itekinika cyahagurukiwe ku buryo umuyobozi uzajya utanga imibare itariyo azajya afungwa amezi 6

Zimwe mu nganda zigiye kwifashishwa mu gucyemura ikibazo cy’amazi:

Kuri ubu haguwe uruganda rwa Nzove II ruva kuri m3 25,000 ku munsi rugera kuri m3 40,000 ku munsi. Hubatswe uruganda rushya rwa Nzove I rufite ubushobozi bwo gutanga m3 40,000 ku munsi. Uru ruganda kandi rwubatswe ku buryo rwakwagurwa rukagera ku bushobozi bwo gutanga m3 65,000 ku munsi.

Huzuye inganda nshya za Nyanza (Mpanga), Rwamagana (Muhazi) na Nyagatare (Mirama) zose hamwe zifite ubushobozi bwo gutunganya m3 10,500 ku munsi. Huzuye kandi uruganda rwa Nkombo muri Rusizi rutanga amazi angana na m3 720.

Hubatswe uruganda rutunganya amazi rwa Kanyonyomba ruzatanga m3 5,000 ku munsi, rukaba rugeze ku kigereranyo cya 96.5% rwubakwa.

Ubu harimo kunozwa imirimo yo kubaka imiyoboro izatwara ayo mazi. Uru ruganda ruzaza rwunganira uruganda rwa Ngenda rusanzwe rutanga m3 3500 ku munsi.

Hatangijwe kandi kubaka uruganda rwa Kanzenze, ruzatanga m3 40,000 ku munsi, ruzaha amazi Umujyi wa Kigali n’ibice by’akarere ka Bugesera. Bikaba biteganyijwe ko ruzuzura mu mwaka wa 2020.

Inganda za Kanyonyomba na Kanzenze zizakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Karere ka Bugesera.

Inguzanyo ya miliyoni 131 z’amadorari y’Amerika Guverinoma yafashe izakoreshwa mu gusana uruganda rwa Gihira muri Rubavu rukazatanga m3 10,000 ku munsi. Izafasha kandi mu kubaka uruganda rushya rwa Gihira ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na m3 15,000 ku munsi. Hazubakwa kandi uruganda rwa Mwoya muri Rusizi izatanga m3 6,000.

Iyo nguzanyo izakoreshwa kandi mu bikorwa byo kwagura no gusana imiyoboro ishaje mu Mujyi wa Kigali n’Imigi yunganira Kigali.

Mu rwego rwo kongera amazi meza mu bice by’icyaro, Guverinoma y’u Rwanda yasabye inguzanyo y’inyongera muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ingana na miliyoni 137.5 z’amadolari y’Amerika.

Mu miyoboro 1,006 itanga amazi mu cyaro ibarurwa kugeza ubu, iyikabakaba 430 ikeneye gusanwa kuko yubatswe mu myaka irenga 20 ishize.

Ingengo y’imari izifashishwa muri bimwe mu bikorwa, ituruka mu nguzanyo Guverinoma yafashe muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) no mu Kigega cy’Iterambere ry’Ibihugu Bicukura Peterori (OFID).



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 5 years