Abasahura amarimbi Bakajije imirimo yabo noneho bari gusiga imva yambaye ubusa

  • admin
  • 01/10/2015
  • Hashize 9 years

Abashyingura mu irimbi rya Gatenga mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura basigaye bitwikira ijoro bakaza kwiba ibikoresho byubatse imva. Ngo aba bajura bakunze kwiba amatafari atwitse (impunyu), ibyuma bya ferabeto ndetse n’amasanduku.

Umwe mu baganiriye n’Izuba Rirashe wahuye n’iri sanganya ryo kwibwa ibikoresho byari bishyinguyemo umuvandimwe we, yavuze ko ababajwe cyane no kuba yaratewe agahinda n’urupfu rwa mukuru we, hakiyongeraho gushinyagurirwa imva yari ashyinguyemo igasahurwa, bagasanga ari amagufwa yanamye. Mbonyimana De la Croix yagize ati “Bamwe mu bahinzi bahinga ahangaha ni bo bampamagaye bambwira ko imva yacu bayisahuye, gusa bambwiye bakerewe kuko babimbwiye hashize icyumweru isahuwe. Twaje kureba dusanga ari amagufwa yanamye, ibikoresho byose abajura babitwaye.”

Abatuye hafi y’iri rimbi bemeza ko uretse amaferabeto n’amatafari aba bajura baba bakurikiye, ngo usanga hari n’abashakisha imirambo yashyinguranwe imikufi ihenze. Banemeza ko abantu bibasirwa cyane ari abashyinguwe mu buryo buhenze. Nzabirinda Epimaque, ni umwe mu baturiye iri rimbi, ngo amaze imyaka 12 ahatuye. Yagize ati “Erega hari abantu bashyingura ababo ugasanga babashyinguye mu bikoresho bihenze. Icyo gihe nyine ibyo bikoresho uba ubigabije abajura. Ko nta mujura se ndabona yagiye gusenya imva yubakishije amatafari ya rukararakara, akenshi banabungira za mva babona ko bazisenye hari ibintu bihenze bavanamo.”




Mukanyandwi Ancilla na we yabwiye Izuba Rirashe ko mu kwezi gushize yagiye gushyira indabyo ku mva y’umugabo we agasanga ari icyobo kirangaye. Yivugira ko gusanga imva y’umugabo we yasahuwe byamuteye agahinda nk’ako yagize ubwo umugabo yapfaga umwaka ushize. Ati “Ni ubwo urupfu rutamenyerwa ariko byibuze iyo upfushije uwawe, urarira n’abandi bakagufata mu mugongo. Ariko nta gahinda nko kujya gusura aho washyinguye uwawe ugasanga aho wamubitse barahasahuye. Ni ugupfusha kabiri.” Nubwo iri rimbi ririmo imva zigera kuri 6 zagiye zibwamo amasanduku, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatenga buvuga ko butari buzi iki kibazo, ngo bukaba bugiye kugikurikirana.

Iyo izi mva ngo zitaburuwe, ba nyirazo hari ubwo basanga amagufwa yanamye ku gasozi bakongera bakayashyingura, ariko ngo hari n’abasanga ari imva yambaye ubusa ntibabone n’imibiri y’ababo nk’uko twabibwiwe n’abaturiye iri rimbi. Hashize imyaka igera kuri 3 iri rimbi ryeguriwe abaturage ngo barihinge, cyakora abaturiye iri rimbi bifite, nyuma yo kumenya ikibazo cy’abajura bataburura imirambo ngo bahisemo kujya bashyingura ababo mu yandi marimbi, ngo abagishyingura mu irimbi rya Gatenga ni abafite ubushobozi buke. Src Izuba

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/10/2015
  • Hashize 9 years