Abasabiriza mu mujyi wa Kigali bagiye guhagurukirwa nk’abazunguzayi

  • admin
  • 06/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nk’uko Umujyi wa Kigali wagerageje kurwanya abazunguzayi wifashishije inzego z’umutekano,ngo noneho hagiye kwitabazwa inzego zishinzwe umutekano ku basabiriza bazinangira bakanga gucika kuri uwo muco uteri mwiza utuma uwubabonye ku muhanda agira ngo umwanda wateye.Izi mbaraga kandi zizakoreshwa nyuma y’ubukangurambaga buzamara amezi abiri abasabiriza i Kigali bakangurirwa kubireka bagafashwa kwihangira imirimo.

Iki cyemezo cyatangarijwe mu nama yahuje abayobozi b’umujyi n’abafite ubumuga bagera kuri 400, kuri uyu wakane tariki 5 Mata,aho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia, yaburiye abasabiriza kubireka, bakiga imishinga ibyara inyungu, leta ikabatera inkunga ngo abatazabasha kubahiriza ibyo hazifashishwa inzego z’umutekano.

Muhongerwa Patricia yagize ati “Tugiye gukorana n’inzego z’umutekano, zadufashaga ariko nanone zigiye kudufasha … Ababivuyemo mwebwe rwacitse mwambutse ntabwo muzahura n’inzego z’umutekano zibabaza ibyo murimo mukora. Ariko abagiye gusigara ku muhanda mugiye guhura n’ikibazo, inzego z’umutekano zigiye kwinjira zubahirize amategeko.”

Muhongerwa yakomeje avuga ko abasabiriza mu Mujyi wa Kigali bawuha isura mbi bityo bikba byatuma ubabonye agira ngo umwanda wateye kandi ari umujyi wa mbere mu yigira isuku.

Muhongerwa Patricia yagize ati “Ariko wowe iyo ugiye ukicara ku muhanda uba ufite ubuhe burenganzira? Uba ufite izihe shingano? Uhinduka umwanda mumbabarire gukoresha iryo jambo, ababibona babona ko umwanda wateye.”

Akomeza agira ati “Biteye isoni kubona umunyarwanda asaba, kirazira ntabwo biguhesheje agaciro wowe nk’usaba ntabwo bihesheje agaciro umuryango, ntabwo bihesheje agaciro igihugu. Ikindi bisubiza inyuma imyumvire ugasanga abantu bagumye muri bwa bukene.”


Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia avuga ijambo riha gasopo abasabiza mu mujyi wa Kigali

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ubusabirizi buhanwa n’amategeko nk’uko biri mu ngingo ya 690 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha ivuga ko ufashwe asabiriza ahanishwa gufungwa hagati y’iminsi umunai n’amezi atandatu.

SSP Emmanuel Hitayezu yakomeje avuga ko abasabiriza bashobora guteza n’umutekano muke aho iyo wimye uwo ugusaba ashobora no kugukubita ikintu afite urugero nk’imbago n’ibindi.

SSP Hitayezu yagize ati “Hari icyo nakwita nk’inkomezacyaha cyangwa se igituma icyaha kiremera, rimwe na rimwe arasabiriza ariko noneho akaba yakongeraho ibindi bikorwa bitari byiza; gukubita , gukomeretsa, icyaha cyo gushyira ku nkeke umuntu kubera ko akwimye. Mujya mubibona wenda nko muri za gare, ukabona umuntu ahagaze ku modoka aragaragaza ko afite ubumuga yagusaba ntugire icyo umuha akagucira mu maso, niba afite imbago akayibangura akayigukubita.”

Perezida w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Niyomugabo Romalis, yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda zitandukanye zo gufasha abafite ubumuga kwiteza imbere.

Niyomugabo Romalis yagize ati “Hari abantu benshi bafite ubumuga bajya gusabiriza ariko baramutse bigaragaje mu nzego bwite za leta, akatwigaragariza natwe dushobora gukora ubuvugizi akabona amafaranga atarimo induru, atarimo ibihano yamufasha kwibeshaho.”

Umujyi wa Kigali watangaje ko wiyemeje gutanga ibibanza 30 ku bantu bafite ubumuga bashoboye gukora ubushabitsi no kubaha igishoro, ukanabakorera ubuvugizi ku bantu n’indi miryango yabafasha, ikabazatera nkunga bitewe n’ibyo bifuza byatuma bareka gusabiriza

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/04/2018
  • Hashize 6 years