Abarwayi ba Covid-19 bitabwaho bari mu ngo Mbere yo gusezererwa bazajya babanza bajye kwa muganga

  • Niyomugabo Albert
  • 28/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gitangaza ko cyavuguruye uburyo bwo gusezerera abarwayi ba Covid-19 bitabwaho bari mu ngo, aho muri ngo hashyirwamo abarwayi batarembye.

Ni uburyo busanzwe buzwi nka HomeBased Care.Ubu abarwayi ba Covid-19 batagaragaza ibimenyetso cyangwa babifite ariko ibimenyetso bidakabije bazajya bishyira mu kato k’iminsi 14 nyuma bajye kwa muganga kwisuzumisha bafatirwe ikizamini hakoreshejwe uburyo bwimbitse bwitwa PCR cyangwa uburyo bwihuse bwa Antigen Rapid Test hanyuma igisubizo nikigaragaza ko batakirwaye (negative) bahite basezererwa bakomeze ubuzima busanzwe.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ibi bitandukanye n’uburyo bwari bumenyerewe aho abaganga bajyaga gupimira umurwayi mu rugo hirindwa ko yasohoka akagenda yanduza abo bahuye.

Itangazo rya RBC rivuga ko inyigo zishingiye ku bumenyi ndetse n’ibyatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’Ikigo CDC cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagaragaje ko umurwayi umaze iminsi icumi atagaragaza ibimenyetso aba afite ibyago bike byo kwanduza abandi bityo akaba ashobora kujya kwisuzumisha bitabaye ngombwa ko abaganga bamusanga iwe mu rugo ahubwo bo bakazajya bijyana kwa muganga.

Icyakora iri tangazo rivuga ko abahuye n’abarwayi bo bazajya bahita bajya kwisuzumisha kwa muganga bakibimenya bitabaye ngombwa ko bategereza iminsi 14.

  • Niyomugabo Albert
  • 28/12/2020
  • Hashize 4 years