Abarwanyi ba FDLR bongeye gukomwa mu nkokora

  • admin
  • 15/05/2016
  • Hashize 8 years

Imyaka yihiritse ari 22 inyeshyamba za FDLR ziba mu mashyamba ya Congo, uko imyaka yagiye yicuma ni ko bamwe muri izi nyeshyamba bagiye batahuka bakagaruka mu gihugu cyababyaye abandi bakicirwa iyo mu mashyamba mu gihe hari n’abafatwa mpiri.

Uku kwicwa kwa bamwe na bamwe mu bayobozi ba FDLR abandi bagafatwa mpiri, ngo ni intandaro yo kuba izi nyeshyamba zisigaye ku izina gusa, imbaraga zayo zarushijeho kuyoyoka. Habanje ifatwa n’ifungwa ry’uwari umuyobozi wayo Inyasi Murwanashyaka n’umufasha we wa hafi, Straton Musoni. Murwanashyaka yabanje gufatirwa mu Budage ahitwa Mannheim tariki 7 z’ukwa kane 2006 ariko aza kurekurwa. Tariki 26 z’ukwezi gukurikiyeho atangira gukorerwaho iperereza ku byaha byibasiye inyoko muntu yakoreye muri DRC. Murwanashyaka yaje kongera gufatwa tariki 17 z’ukwa 2009 urubanza rwe kimwe na Musoni rutangira tariki 4 z’ ukwa Gatanu 2011 mu rukiko rwa Oberlandesgerichht mu ntara ya Stuttgart aho mu Budage. Mu kwa cyenda 2015 , Murwanashyaka wari ufite urupapuro mpuzamahanga rwa leta y’u Rwanda rwo kuba akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, yakatiwe n’urukiko rw’aho mu Budage igifungo cy’imyaka 13 naho Musoni akatirwa imyaka umunani. FDLR nyuma yaho yaje gucikamo ibice kimwe cy’iyita FDRL- RUD kiyobowe na Major General Jean Damascene Ndibabaje bari bakunze kwita Musare.

Amakuru agera ku Imvahonshya ahamya ko uyu mugabo yishwe tariki 8 z’ukwa kabiri uyu mwaka wa 2016. Ngo yishwe n’abo mu mutwe wa Mai Mai, bamutsinda ahitwa Mukeberwa mu Majyaruguru ya Luberu. Iyicwa rya Damascene ryasize nta muyobozi ufatika uwo mutwe wa FDLR-RUD ufite. Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Lubero, Joy Bokele, yabitangarije Radio OKAPI ngo igitero Major General Ndibabaje yaguyemo cyanahitanye n’abandi barwanyi b’uwo mutwe bagera kuri 15 n’abandi benshi barakomereka. Ubushyamirane hagati y’aba Mai Mai na FDLR-RUD bwatangiye mu kwa 11 umwaka ushize wa 2015 aho abaturage b’ako gace batangiriye gushinja FDLR ko ibibira amatungo n’ibihingwa mu mirima. Ibi byatumye urubyiruko rw’Abandandi rwifatanya na Mai Mai NDC mu gace ka Guidon kugaba ibitero kuri FDLR muri Walikale na Lubero.

Amakuru akomeza agaragaza ko ikindi gice cy’uwo mutwe cyitwa FDLR- FOCA cyari gikambitse ahitwa Rusamambo nacyo kiri mu bibazo bikomeye kuko ngo cyacitsemo ibice aho Major General Agaston Iyamuremye (Rumuli) we n’abandi barwanyi babarirwa ku 100 batorotse bava Rusamambo bakerekeza muri Rutsuru ahitwa Makomamarehe. Mu gihe Lt.Gen. Mudacumura, witwa ko ayoboye abarwanyi bose ba FDLR yatorokeye ahitwa Mweso, bigasiga icyitwa FDLR cyose nta muyobozi ufatika gifite. Uwitwa ko yari umuyobozi ugaragara FDLR yari isigaranye ni General Leopold Mujyambere, wafashwe agafungirwa muri Goma, mu cyumweru gishize akaba yaratwawe gufungirwa Kinshasa. Mujyambere yafashwe aribwo akiva muri Afurika y’Epfo, igihugu bivugwa ko yari akunze kunyarukirayo kenshi.

Icyo urwego rushinzwe ubutasi muri Kongo rwafatiye Gen. Mujyambere ntabwo kizwi neza ariko Human Rights Watch ivuga ko uyu mugabo yivanze mu bwicanyi bukomeye bwakorewe abaturage muri Kivu y’Epfo igihe yari ayoboye diviziyo ya FDLR muri 2009. Mu gihe bivugwa ko imbaraga zabo zagiye ziyoyoka buhoro buhoro, amakuru ahamya ko wamaze kurangwa n’amacakubiri aho igice kimwe kigambanira ikindi kandi bikawugiraho ingaruka mbi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/05/2016
  • Hashize 8 years