Abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda basebeye imbere y’Inteko ishinga amategeko ya Amerika

  • admin
  • 29/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Tariki 28 Nzeli 2017, Abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda basebeye imbere y’Inteko ishinga amategeko ya Amerika

ubwo habwaga umwanya uhagije wo kuvuga ibibazo bafitanye na Leta y’u Rwanda. Ihurizo rya mbere bahuye na ryo ni uko komite bagombaga kugezaho ikibazo cyabo yari igizwe n’abadepite babiri gusa.

Ubusanzwe iyo Komite y’Inteko ishinga amategeko ya Amerika ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Afurika, iba igizwe n’abadepite icyenda (9) bashinzwe gukurikirana buri dosiye bahawe.

Irindi hurizo bahuye na ryo ni uko n’ubwo bahabwa umwanya imyanzuro ifatiwe muri iyo komisiyo, idashobora guhita ishyirwa mu bikorwa kuko bibanza gusaba izindi nzira n’iperereza byimbitse.

Ibiganiro byatangiye biyobowe na Depite witwa Chris Smith wari uherekejwe n’undi Mudepite ukomeye witwa Karen Bass.

Guverinoma ya USA yari ihagarariwe na Ambasaderi Donald Yamamoto, Umunyamabanga wa Leta w’agateganyo ushinzwe Afurika, nk’uko itegeko ribigena.

Abandi batumiwe banitabira ibyo biganiro harimo umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Search for Common Ground”, ukorera mu Biyaga bigari mu bijyanye ahanini no gukemura amakimbirane na “Amnesty International”umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.

Ambasaderi Yamamoto yibukije abitabiriye ibyo biganiro ko politike y’ibanze ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku Rwanda, ari ukurufasha gukomeza gutera imbere mu gihe rugihanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Icyizere Guverinoma n’Abanyarwanda bifitemo kirakwiye kuko igihugu gikomeje kubaka ahazaza heza hashingiwe k’ukubaka amahoro n’ubukungu.”

Kuri Himbara na Higiro bari batumiwe muri ibyo biganiro, wari umwanya mwiza kuri bo wo gukora ibishoboka byose bakagaragaza isura itari nziza ku Rwanda. Bwari ubwa kabiri bagarutse imbere y’iyo komite kuko no mu mwaka wa 2015 batanze ibindi birego.

Mu birego Himbara yatanze muri icyo kiganiro harimo ikijyanye n’inzu y’ubucuruzi ya Rujugiro izwi nka UTC yambuwe. Iyo nzu ikaba iherutse gutezwa cyamunara kubera ibirarane by’imisoro Rujugiro abereyemo Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro .


Mike Jobbins, wari uhagarariye “
Search for Common Ground” yateye utwatsi ibyavugwaga na Himbara na Higiro, asaba ko Leta y’Amerika yakomeza gufasha u Rwanda n’akarere ruherereyemo.

Depite Smith ni we wasaga nk’aho ashaka ko Himbara na Higiro bagaragaza akababaro kabo ariko Depite Bass bari kumwe ntiyabishyigikira, asa n’ugaragaza ko ibirego by’abo bagabo nta shingiro bifite.

Ntibanatinze kuko Depite Bass yahise ava muri ibyo biganiro avuga ko agiye mu yindi gahunda, ariko asiga avuze ko ibyo abo bagabo baregamo Leta y’u Rwanda nta shingiro bifite.

Depite Bass yabishingiye ku kuba ibyo bavuze nta cyiza na kimwe bagaragaje kuri Leta y’u Rwanda, avuga ko abifata nk’umwanya wo gushaka inzira yo gukinira politiki muri Amerika.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/09/2017
  • Hashize 7 years