Abarundi Pierrot na Shassir bafashije Rayon Sport gutangirana Insinzi imbere ya Police FC

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years

N’ubwo uyu mukino wabaye abantu bibwira ko Rayon Sport ishobora kuba itari tayari ahanini kubera ibyari byavuzwe ko ishobora kutawukina, byarangiye kuri uyu wa 14 Ukwakira Rayon Sport itangiye neza Azam Premier League Rwanda 2016/17 itsinda Police FC 3-0, byose by’Abarundi Pierrot na Shassir, hari kuri Stade ya Kigali.

Ni umukino watangiye saa 18:00 maze ibitego bitsindwa na Kwizera Pierrot ku munota wa 20, mu gice cya mbere na ho ibindi bibiri bitsindwa na Nahimana Shassir ku munota wa 65 n’uwa 82.


Kwizera Pierrot watsinze icya mbere

Nahimana Shassir yatsinze bibiri

Umwe mu bakinnyi bari batumye Rayon Sport ivuga ko itagombaga kwitabira uyu mukino mu gihe ibye byari kuba bitakemutse, Nova Bayama, yaje kugaragara muri uyu mukino. Yinjiye mu kibuga asimbuye Kevin Muhire wari uhuye n’ikibazo ubwo yagonganaga na Hussein wa Police.

Dore urutonde rw’abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Ndacyayisenga Jean DdAmour, Irambona Eric, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Savio Nshuti Dominique, Djabel Manishimwe, Kevin Muhire, Shassiri Nahimana.

Police FC: Nzarora Marcel, Uwihoreye, Celestin Ndayishimiye, Fabrice Twagizimana, Hussein Habimana, Eric Ngendahimana, Mohamed Mushimiyimana, Amin Muzerwa, Innocent, Danny Usengimana, Isaïe Songa.


Abafana bari besnshi kuri sade ya Kigali

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years