Abarundi 500 bari barahungiye mu Rwanda bazubiye iwabo

  • admin
  • 27/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2020, ikiciro cya mbere cy’Abarundi bahungiye mu Rwanda cyatahutse ku bushake kibifashijwemo na Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko icyo kiciro cya mbere kigizwe n’Abarundi bagera kuri 500, bakaba ari abatahutse bavuye mu Nkambi ya Mahama aho banyuze ku Mupaka wa Nemba uherereyemu Karere ka Bugesera.

Abarundi batahutse batangarije itangazamakuru ko bishimiyegusubira mu Gihugu cyabo, ndetse ko nta wigeze ababuza gutahuka, ahubwo icyabiteye ari uko bamwe bari batarabyiyumvisha abandi bakabona ibyo bahunze bitararangira.

Basabye Leta y’u Burundi kubakira neza no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Barifuza kandi ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi unozwa bakongera guhahirana no kubana neza n’Abanyarwada nkuko byahoze.

Iyo Minisiteri yemeza ko abatahutse ari bo babisabye ku bushake bwabo, inashimangira ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha abahungiye mu Rwanda bose bifuza gusubira iwabo.

Abemerewe gusubira mu Gihugu cyabo bose bapimwe icyorezo cya COVID-19 ibisubizo bigaragaza ko ari bazima.

Kuri ubu UNHCR ikomeje kwandika impunzi zose zaba zifuza gutahuka mu Rwanda hose, aho kuri ubu imaze kwakira ubundi busabe bw’abantu 1800 bifuza gutahuka.

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku 72,000, aho Inkambi ya Mahama icumbikiye abarenga ibihumbi 60, mu gihe abandi bacumbitse mu migi itandukanye y’u Rwanda.

Guhera mu mwaka wa 2015 ubwo Abarundi bahungiraga mu Rwanda kugeza muri Werurwe ubwo imipakayafungwaga, bamwe muri bo bahunze bagera ku 5,922 bari baramaze gutahuka ku bushake aho bagiye banasiga ibyangombwa byabo by’ubuhunzi ku mipaka.

Leta y’u Rwanda yongeye kwibutsa uwo ari we wese waba warahungiye ku butaka bw’u Rwanda wifuza gutahuka ko yemerewe kubisaba agafashwa gusubira iwabo nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga ndetse n’amategeko yp mu Rwanda by’umwihariko.




MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 27/08/2020
  • Hashize 4 years