Abarokotse Jenoside b’i Nyarugenge ntibazibagirwa ubugome bw’umupfumu

  • admin
  • 28/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu buhamya bw’abari batuye ku karere ka Nyarugenge mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko batazibagirwa umugabo witwa Setiba waje mu mujyi wa Kigali ari umupagasi aturutse mu Majyaruguru hashira igihe gito akaba umupfumu nyuma agahinduka Interahamwe ikomeye kugeza aho ashinzwe imyitwarire yazo muri Kigali Ngali na Kigali y’Umujyi.

Umwe mu barokotse, Musoni Martin mu buhamya yatangiye ku Mugezi wa Nyabarongo aharoshywe Abatutsi bazima n’abishwe muri Jenoside na mbere yayo, yavuze ko Setiba akigera muri Kigali amaze kuba umupfumu yavugaga ko aragurisha inzoka nini yitwa Bukura n’abagabo bitwaga ba Bucyabugwira. Musoni ahamya ko jenoside yatangiye muri Nyarugenge mu 1990. Ngo muri icyo gihe abahingaga mu nkuka z’umugezi wa Nyabarongo ari zo Mudende, Cyanyirabuki, Cyarumanzi; hari imyaka batigeze bahinga bitewe n’ibyo babonaga mu mazi y’uwo umugezi. Yasobanuye ko hagati ya 1990 na 1993 ari bwo imirambo y’abana b’abakobwa n’abahungu bambaye imyenda y’ishuri yamanukaga ireremba mu mugezi wa Nyabarongo ishinze imambo z’imigano mu mbavu ivuye mu cyahoze ari Gisenyi aho bari baratangiye kwica Abatutsi babashinja ko bashyigikiye Inkotanyi.

Muri icyo gihe abaturage bo mu misozi y’icyahoze ari Segiteri ya Kigali, Mwendo, Butamwa, Nyarubande n’iya Burema; bangaga gusubira guhinga muri izo nkuka za Nyabarongo bavuga ko batazasubira kuhahinga aho kugira ngo batahane umubyizi bafite ibibazo mu mutima. Ubwo Setiba yatangiraga gushinga umutwe w’Interahamwe, yatwaye abasore barimo n’abayobozi bayoboraga ayo masegiteri abajyana mu mahugurwa. Bamaze kuvayo ngo bamwe muri bo batangiye kubwira Abatutsi bari kuzicwa ko ibyo batunze bizaba ibyabo mu gihe gito, kandi ko bari kwiga ukuntu bazabica, bakigarurira ibyabo bisigaye. Musoni ashimangira ko abajya bavuga ko Jenoside yatewe no guhanurwa kw’indege ya Habyarimana ari bagoreka amateka nkana. Ati “Jenoside ntiyatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ahubwo icyayiteye ni uko yigishijwe Abanyarwanda bakabifata mbere bakabishyira mu murongo mwiza kandi bari babifite mu migambi ni nayo mpamvu mbabwira ibya Nyabarongo.”

Setiba uwo ngo yari afite inkoramutima ye yitwa Candari wari utuye mu Nzove; Musoni ati”Iyo bamaraga kunywa no gusinda bakoraga akantu (baricaga).” Musoni avuga ko iyo Setiba yavaga mu nama ya MRND yagendaga agahereza ikiganza perezida Habyarimana akamurondorera ibyo azakora n’ibyo azageza ku rubyiruko yari ashinzwe kwigisha iby’ubwicanyi. Rimwe Setiba avuye muri izo nama yamanutse ku Muhima yashyize akaboko mu mufuka w’ipataro, abo ahuye nabo akababwira ko akaboko ke atazagasuhurisha Abatutsi ahubwo ko azagakuramo umunsi wo kubamara. Yageze aho ashinga ibiro ku Giti cy’inyoni mu nzu yari yarubatswe n’imwe mu Nterahamwe, iruhande rwayo ahazamura ibendera rirerire rya MRND arahicara aravuga ngo abazajya bamushaka bazajye bamusanga aho. Iby’ubupfumu no gupagasa aba abivuyemo atyo ajya mu byo kwicana.

Ubugome bwa Setiba bugaruka ku ngabo ze zabuzaga abaturage kuvoma amazi ku iriba rya Mwendo nyamara atari ayazo ahubwo yari yarazanywe n’abaturage ubwabo bafatanyije n’abari bafite amikoro kurenza abandi. Ingabo za Setiba zazindukaga ziruka, zigashyira abaje kuvoma ku murongo zikavuga ko agomba kuvomwa n’Abahutu gusa Abatutsi ntibakoreho bakajya Cyarumanzi, umugezi udatemba wegereye Nyabarongo, kandi mu bazanye ayo mazi harimo n’Abatutsi. 90% by’Abatutsi ba Butamwa na Shyorongi bishwe bajugunywe muri Nyabarongo Mu buhamya bwa Musoni agaruka ku bwinshi bw’Abatutsi bari baturiye umugezi wa Nyabarongo bishwe bakarohwa barimo n’umukecuru witwaga Madarina. Ati”Abicanyi basanze Madarina yari yarishwe n’ihwa mu kirenge atabasha kuva aho ari; ariko kuko bari barabwiwe na ba Mugesera ko bagomba kujyana Abatutsi muri Nyabarongo uwo mukecuru baramuhetse bajya kumujugunya muri Nyabarongo.”

Musoni avuga ko iyo yibutse umusozi wa Kigali n’uwa Mwendo uko hasaga mbere ya 1994 wahareba n’iki gihe ahamagarira Abanyarwanda kureba ibibi byabaye bagaharanira ko bitazongera n’ibyiza igihugu kimaze kugeraho bigasigasirwa. Ati “Niyo mpamvu iyo mbivuga ntajya ndangiza ntavuze ngo ndashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ibyo zakoze ni birebire cyane kandi ni byiza.”

Kugeza ubu habarurwa amazina y’Abatutsi 755 ko baroshywe muri uwo mugezi. Umuryango Ibuka usaba abazi abandi batanditse ku rukuta rw’urwibutso rwubatse iruhande rw’uwo mugezi gutera intambwe bagatanga amazina yabo akandikwa mu bibukwa bishwe bakarohwa muri Nyabarongo.Src:Imvaho


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/04/2016
  • Hashize 8 years