Abarokotse Jenoside bahangayikishijwe n’uko ababahekuye bitwaga amazina y’amahimbano
- 24/04/2018
- Hashize 6 years
Ikibazo cy’amazina y’amahimbano abakoze Jenoside bakoreshaga yatumye bamwe batagaragara ngo babiryozwe kuburyo no muri Gacaca hari abataravuzwe kubera ko amazina yabo yari amahimbano bityo bakaba baraburiwe irengero ari nacyo kibazo abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Kinyinya bafite kuko abo bantu ntibagaragara ngo bahanwe.
Mu izina ry’Abarokotse Jenoside b’i Kinyinya, mu buhamya bwe, Semigabo Edouard, Visi Perezida wa Ibuka mu Kagari ka Murama yagaragaje ko hari abataramenye ababahemukiye bitewe n’amazina biyitaga, biganjemo umubare munini w’abaturukaga mu tundi duce tw’igihugu.
Semigabo yagize ati “Hari uwitwaga ‘Adjudant Chef’ rwose bayobozi muzamudushakire agomba kudusubiza ibyacu kuko niwe tuzi. Ariko twababajwe nuko muri Gacaca nta muntu wamureze, nta muntu wamushinje, ibye byose biraho ahubwo abantu bakishyuza abaturage batagira n’icyo batanga.”
Semigabo yakomeje agira ati “Abantu batwiciye ntitubazi, uwari uyoboye yari Komanda, Umwungirije Adjudant-chef, uwundi ‘Premier’, undi ngo yakoraga ‘Militaire’, ngo hari uwitwaga ‘Maganabiri’, hari uwitwaga ‘Maganane’, hari uwitwaga ‘Rubyagari’, uwitwa ‘Rubyogo’, ‘Rupfu’, ubwo abo bantu tuzababona gute?”
Semigabo yavuze ko nubwo abo bose bataboneka nyamara bashobora kuba bibereye mu bice bitandukanye by’igihugu batekanye.
Semigabo ati “Ariko ikibababaje, bibera iwabo za Musanze, za Rubavu, baratekanye. Ubuse tuzamenya Rubyagari, Komanda na Maganabiri gute? Na Ntampongano y’Umwanzi? Yewe ni benshi…”
Yashimye Inkotanyi zabatabaye zikoresheje amayeri we yagereranyaga n’ubuhanuzi kuko uburyo zabatabaragamo babaga batazi ikiri buvemo.
Yagize ati “Ariko hari ubuhamya mutigeze mwumva, bugaragaza ubutwari bw’Inkotanyi,…Inkotanyi zari zifite uburyo zikora zikabwira abantu uburyo biri bugende ariko ntizikwibwire!”
Abisobanura agira ati “Barakubwiraga ngo ariko buriya hari uko wabikora…bakakubwira uburyo bagucisha ahandi ariko batakubwiye neza ukaba urarokotse.”
Ati “Ibyo twebwe twabifashe nk’ubuhanuzi, Nkotanyi zacu mwaradutabaye, mwaraduhanaguye muracyaturwanaho nimuturwaneho rwose ba Rubyagari abo, ba Maganabiri, bariya bantu mubadushakire. Abantu mwashoboye gushakisha ahari Inzirabwoba zose mugashobora kuzizana mukaba mubanye, natwe ba Rubyagari nta nicyo tubasaba, nibaze badusabe imbabazi. Ariko ibyo kujya kwihisha ntabwo aribyo muzatubabarire mubadushakire.”
Yasoje ashima Leta y’u Rwanda ku bufasha igenera abacitse ku icumu n’Abanyarwanda batishoboye muri rusange ndetse anashima abaje gufata abacitse ku icumu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu yahoze ari Segiteri Kinyinya mu duce twa Gasharu na Murama, hiciwe Abatutsi basaga 500 ariko abagera kuri 411 bari bahatuye nibo bamaze kumenyekana mu gihe abandi bagikorwaho ubushakashatsi ngo hamenyekane inkomoko yabo.
Mu rwego rwo Kuzirikana inzira ndende y’akababaro abo Batutsi banyuzemo, ijoro ryo kubibuka ryabaye ku wa 21 Mata 2018, ryabanjirizwe n’urugendo rwo kubibuka rwageze ku marembo y’Iyahoze ari DW bagana ku Nzu Ndangamateka ya Jenoside yakorewe mu yahoze ari Segiteri Kinyinya bagana ku Ishuri rya GS Kinyinya naho haguye Abatutsi benshi.
Basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa muri Kinyinya
Abitabiriye ijoro ryo kwibuka basobanuriwe inzira y’umusaraba Abatutsi barokokeye muri Kinyinya banyuzemo
Muri uyu muhango hashimwe ko abaturage bo muri Kinyinya nta ngengabitekerezo ya Jenoside ikibagaragaramo ugereranyije na mbere
Yanditswe na Habarurema Djamali