Abarokotse ibitero by’abacengezi i Nyange basabye Leta kubafasha kwivuza ibikomere by’intambara

  • admin
  • 15/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Intwari z’Imena z’i Nyange zagaragaje ko hari aho zimaze kugera ziyubaka, ariko zisaba leta gufasha bamwe muri bo kwiga amashuri atandukanye no kuvuza abafite ibikomere bikeneye abaganga b’inzobere mu buvuzi buteye imbere.

Mu biganiro byahuje izo ntwari n’inzego zitandukanye za Leta kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukuboza, bavuze ko ibikomere no kudindira batewe n’intambara y’abacengezi, byatumye bamwe muri bo batabasha gukomeza kwiga Kaminuza n’andi mashuri, bityo bakaba bagowe no guhatana ku isoko ry’umurimo. Banagaragaje kandi ko hakenewe ubuvuzi ku bantu bakomeretse mu buryo bukomeye, kuko hari abagifite ibisigazwa by’amasasu mu mibiri yabo bakeneye kubagwa n’impuguke mu by’ubuvuzi.


Bamwe mu barokotse ibitero by’abacengezi i Nyange

Umuyobozi wabo Phanuel Sindayiheba yagize ati “Abantu bose ntibabashije kwiga kandi ubumenyi ni ryo banze rya byose ari yo mpamvu dushaka ko bakwiga ubumenyingiro bwabafasha guhatana ku isoko ry’umurimo, bityo babashe gukomeza kubaho.” Kuri ibi byifuzo Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne, yabwiye itangazamakuru ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi harebwa uko bafasha izo ntwari z’Imena kwiga. Yagize ati “Bamwe bagaragaje ko bashaka kwiga imyuga abandi gukomeza kwiga Kaminuza, hazabaho ubufatanye kugira ngo abashaka kwiga bakomeze bige n’abashaka gukora imishinga ibafasha kubaho babikore.”

Ku bijyanye no kuvurwa, Minisitiri Uwacu avuga ko hamwe na Minisiteri y’ubuzima harimo gusuzumwa uburwayi bwa buri umwe kugira ngo hamenyekane ubuvuzi akeneye. Yagize ati “Hatangiye gukorana n’ibitaro bya Kanombe n’ibyitiriwe umwami Faysal ngo hasuzumwe abashobora kuvurirwa mu Rwanda batangiye kuvurwa, abo bizagaragara ko batavurirwa mu Rwanda hazabaho ubufatanye kugira ngo bivurize mu bindi bihugu aho bavurirwa bagakira.” Kugeza ubu intwari z’Imena z’i Nyange zikiriho zigera kuri 40, zanaganirijwe ku muco wo kubaka ubutwari mu Rwanda ndetse n’uruhare rwazo mu kubaka igihugu giteye imbere, zisabwa kugira uruhare kugira ngo ibikorwa byabo bakoze bakiri abana bato b’abanyeshuri, bifashe kwigisha abakiri bato umuco w’ubutwari.

Izi ntwari zivuga ko kuba leta yarazirikanye ubutwari bwazo ari ikintu gikomeye, zisaba ko mu bikorwa itegura nka gahunda za Ndi Umunyarwanda, Itorero, urugerero , bakifashishwa mu gutanga ibiganiro kuko bafite ubuhamya basangiza urubyiruko bikarushaho kubaka umunyarwanda w’ejo hazaza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/12/2015
  • Hashize 8 years