Abarinzi b’igihango 17 bagiye guhembwa ku rwego rw’igihugu
- 05/11/2015
- Hashize 9 years
Unity Club umuryango utegamiye kuri Leta ugizwe n’abagize Guverinoma, abahoze ari abayobozi muri Guverinoma ndetse n’abafasha babo ku bufatanye na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bateguye igikorwa cyo guha ishimwe 17 bakoze ibikorwa by’ubudashyikirwa ku rwego rw’igihugu.
Bazahemberwa mu ihuriro rya 8 ry’uwo muryango rizaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Abarinzi b’igihango ni umujishi wa Ndi Umunyarwanda.” Abo barinzi b’igihango batoranyijwe guhera mu midugudu, mu tugari bagera ku rwego rw’umurenge ari 6000 naho ku rwego rw’Akarere hatoranywamo 230. Umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango Unity Club Nsanzabaganwa Monique yasobanuye ko abantu bagaragaza ko bafite ubuhamya bufatika muri Ndi umunyarwanda babitangiye kera aribo bazahembwa. Ati “ Ni ngombwa kumenya ibyo bakoze bikatwigisha, bikigisha ababyiruka bagatanga urugero ndetse tukanabashimira bakumva ko umuryango nyarwanda ubahaye icyo cyubahiro kandi twifuza ko abandi babimenya”.
Muri abo bantu bazahembwa ku rwego rw’igihugu, umubare munini ni uw’Abihayimana kandi bivugwa ko Kiliziya Gatulika yagize uruhare mu mateka mabi yaranze igihugu. Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop Rucyahana John ko ibyo bidakuraho ko hari abitanze bagakiza abantu, bamwe bakabizira, bakaba bagomba kubishimirwa hatitawe ku kuba ari abo muri Kiliziya.
Abarinzi b’igihango batoranyijwe hasuzumwe ubudashyikirwa n’imyitwarire yihariye ishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe bikomeye byaranze amateka y’igihugu. Kubahemba biteganyijwe ku itariki 06 Ugushyingo 2015.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw