Abarimu 30 bahize abandi bashyirikirijwe za mudasobwa

  • admin
  • 15/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), cyahembye abarimu 30 bahize abandi mu mu gihugu, kibasaba kuzazibyaza umuraro.

Hahembwe umwarimu umwe umwe wahize abandi mu karere, Mudasobwa imwe yahawe buri mwarimu ikaba ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 220.000. REB ivuga ko aba barimu 30 batoranyijwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bahize abandi mu turere 30 tugize igihugu. Gutoranya aba barimu ngo hagendewe ku bumenyi bagaragaje umwaka wa 2015 mu mitsindirishirize y’abanyeshuri mu masomo babigisha. Nyuma yo gubabwa izi mudasobwa, aba barimu bavuze ko zigiye kubafasha mu gukarishya ubwenge bwabo mu masomo basanzwe bigisha.

Mukandemera Bonaventure wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kibara mu Murenge wa Mutenderi yagize ati “Njye iyi mudasobwa igiye kumfasha kongera ubumenyi no gukora ubungenzuzi bwimbitse mu buryo mudasobwa isanzwe ikora, kandi izamfasha no kwiga ururimi.” Uyu mwarimu kimwe n’abandi bahawe izi mudasobwa, bemeza ko bagiye kongera ubushakashatsi mu byo bigisha, abanyeshuri na bo bakazungukiraho. Ntaganzwa Damien ushinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu muri REB, we abasaba kuzazikoresha neza, bongera ubumenyi bwabo ndetse n’abanyeshuri bigisha. Yagize ati “Turakangurira abarimu gukomeza kugira umurava n’ubwitanjye mu kubaka igihugu cyacu, babinyujije mu banyeshuri barera umunsi ku wundi.”

Iki gikorwa cyo guhemba abarimu bahize abandi cyatangijwe na REB mu mwaka ushize, aho abarimu bahize abandi mu gutanga ubumenyi bwo mu ishuri ndetse n’ubuzima busanzwe, bahembwa Inka na mudasobwa. REB ivuga ko imaze gutanga Inka 1200 na za mudasobwa 400 ku barimu bamaze guhiga abandi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/03/2016
  • Hashize 8 years