Abari n’abategarugori bagera kuri byinshi iyo bahawe uburenganzira – Perezida Kagame

  • admin
  • 01/07/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Paul Kagame witabiriye inama ya 31 ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu by’umuryango wa Africa yunze ubumwe, yavuze ko iyo abagore n’abagabo bahurije hamwe imbaraga bagera kuri byinshi bizamura igihugu cyabo.

Muri iyi nama yiga ku iterambere ry’abari n’abategarugori, Perezida Kagame watanze ikiganiro ku ruhare rw’umugore mu buyobozi, yavuze ko kuva muri 2004 Africa yafashe umurongo wo kwimakaza uburinganire.

Ati “Iyi gahunda iracyayobora ibikorwa byacu. Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore muri byose buri no muri gahunda twihaye muri Afurika yiswe Agenda 2063.”

Perezida Kagame unayoboye umuryango w’Ubumwe bwa Africa, yavuze ko uburinganire ari imvumba y’amajyambere bityo ko aho bwashinze imizi n’amajyambere bayageraho.

Ati “Abari n’abategarugori bagera kuri byinshi iyo bahawe uburenganzira bwabo bwose. Iyo bafatanyije n’abagabo, bose bagahuriza hamwe imbaraga, biba akarusho. Ubufatanye buhora ari bwiza kurusha gukora buri wese yireba ku giti ke.”

Perezida Kagame avuga ko uburinganire buri mu byibandwaho mu biganiro by’umuryango w’Ubumwe bwa Africa no mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Yibukije abitabiriye iyi nama ko no mu nama iherutse kuba y’iterambere ry’uburayi mu bufatanye n’indi migabane, yari ifite insanganyamatsiko isa n’iyi yizweho.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ari buze gushakira amajwi Louise Mushikiwabo uri kwiyamamariza kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresho ururimi rw’Igifaransa.


Chief editor

  • admin
  • 01/07/2018
  • Hashize 6 years