Abari kurwana mu mirwano ikomeye mu Minembwe -Col Makanika

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

DR Congo – Mu duce dutandukanye tw’Akarere ka Minembwe muri teritwari ya Uvira, Kivu y’Epfo, haravugwa imirwano ikomeye ishyamiranyije imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko y’Abanyamulenge, Abanyindu,Abafulero n’abandi.

Umutwe wa Twirwaneho ugamije kurinda Abanyamulenge ibitero by’imitwe yitwaje intwaro n’abatabashaka mu gace ka Minembwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukomeje kubera ibamba abagaba ibitero bigamije gusahura no kwica Abanyamulenge batuye muri ako gace.

Tariki 20 Ukwakira bivugwa ko habaye imirwano ikomeye hagati y’uwo mutwe uyobowe na Colonel Rukunda Michel uzwi nka Makanika watorotse igisirikare cya Congo, ndetse n’umutwe wa Maï Maï Biloze Bishamboke washakaga kwica no gusahura.

RFI yatangaje ko iyo mirwano yaguyemo abantu bari hagati ya 10 na 20. Inzu z’abaturage zaratwitswe ndetse imitungo irasahurwa.

Makanika yatangaje ko binjiye muri icyo gitero birwanaho, kugira ngo bahagarike igitero Abanyamulenge bari bagabweho n’uwo mutwe wa Maï Maï Biloze Bishamboke.

Yagize ati “Igisirikare cya Congo cyananiwe kuzuza inshingano zacyo zo kurinda abaturage. Gifatanya n’abo bagizi ba nabi ba Maï Maï bagamije kwirukana Abanyamulenge, kubica no kubasahura imitungo yabo. Nta na rimwe nigeze nshyigikira ibibera iwacu, niyo mpamvu navuye mu gisirikare cya Leta.”

Umuvugizi w’igisirikare cya Leta muri Kivu y’Amajyepfo, Capitaine Dieudonné Kasereka, yavuze ko Makanika yatorotse igisirikare akajya kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro bityo ko bamufata nk’inyeshyamba.

Makanika avuga ko yavuye mu gisirikare cya Congo nyuma yo kubona ntacyo gikora ngo kirengere abaturage bo mu bwoko bwe bw’Abanyamulenge, bumaze imyaka myinshi bugirirwa nabi n’imitwe yitwaje intwaro ndetse bikavugwa ko na bamwe mu gisirikare cya Congo babigiramo uruhare.

Col Makanika yabwiye umunyamakuru ko ariho arwana n’Aba-Mai-mai kandi yabasubije inyuma akabambura aho bari barigaruriye.

Makanika avuga iki?

Col Michel Rukunda uzwi cyane Makanika yahoze mu ngabo za leta azivamo atorotse mu mwaka ushize, avuga ko yagiye kurwanira abo mu bwoko bwe bw’Abanyamulenge buganirijwe.

Col Makanika ahakana ko ari umuyobozi wa Gumino, avuga ko nta mutwe w’inyeshyamba ayoboye ahubwo ari kumwe n’abasiviri bafashe imbunda ngo “baharanire uburenganzira bwo kubaho”.

Makanika avuga ko ibibazo byabo leta ibizi ariko ntacyo ibikoraho.

Makanika avuga ko ubu imirwano ibaye ihagaze kuko bavanye abaMai-Mai mu turere bari barigaruriye, we avuga ko abapfiriye mu mirwano atari abasiviri.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/10/2020
  • Hashize 3 years