Abarezi babuze ibitabo by’integanyanyigisho nshya amasomo aradindira

  • admin
  • 11/03/2016
  • Hashize 8 years

Abarezi batandukanye bavuga ko bari mu ihurizo rikomeye nyumayo guhabwa integanyanyigisho nshya mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri ariko kugeza ubu bakaba nta gitabo na kimwe kijyanye nayo cyangwa izindi mfashanyigisho bari babona.

Bamwe mu barezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri baganiriye n’Imvaho Nshya bayitangarije ko bahawe amahugurwa ku nteganyanyigisho nshya ndetse nayo ubwayo bakayihabwa ngo batangire kuyigishirizamo nk’uko yateguwe. Gusa binubira ko kugeza ubu nta bitabo n’izindi mfashanyigisho bafite ngo babashe gushyira mu bikorwa iyi nteganyanyigisho. Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Ni byo koko twahawe integanyanyigisho ndetse turanahugurwa ariko nta bitabo twahawe bijyanye n’iyo nteganyanyigisho, ku buryo hari amwe mu masomo tutarimo kwigisha bitewe n’uko nta bitabo bifasha abanyeshuri dufite.” Yongeyeho ko bihutiye kubimenyesha Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, kugeza ubu bakaba batarasubizwa. Ati “ REB irabizi ariko na twe amaso yaheze mu kirere kuko ihora itubwira ko biri hafi, gusa ntituzi igihe bizatugereraho.” Undi waganiriye n’Imvaho Nshya ni umurezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, avuga ko bitoroshye gukoresha integanyanyigisho nshya udafite imfashanyigisho yayo, ngo bakomeje gutegereza ko izabageraho. Ati “ Byatubereye ihurizo rikomeye kwigishiriza ku nteganyanyigisho nshya tudafite imfashanyigisho z’ibitabo, gusa dukomeje gutegereza ko izatugeraho ariko ntiturayibona.”

Mu rwego rwo kumenya aho gahunda yo kugeza ibitabo mu mashuri ku nteganyanyigisho nshya igeze, Imvaho Nshya yagerageje kuvugana n’ umuyobozi mukuru wa REB, Gasana Janvier ntiyafata telefoni, ishobora kwigererayo isanga ari mu nama, ihamagara umuyobozi wa REB wungirije ushinzwe imfashanyigisho n’integanyanyigisho, Dr Musabe Joyce nawe ntiyagira icyo atangaza. Inshuro zose Imvaho Nshya yashatse kuvugana n’uyu muyobozi yasubizaga mu butumwa bugufi ko ari mu nama.

Bamwe mu bafite inganda zikora ibitabo bari no mu bahawe isoko ryo gucapa ibitabo bavuga ko bari mu Banyarwanda bake bahawe isoko ryo gucapa ibitabo by’abanyeshuri, bikaba bitararangira bitewe n’uko bahawe uyu murimo bitinze . Umwe muri bo yagize ati “ Turimo turasobanurira REB imbogamizi dufite mu gucapa ibitabo kuko dusabwa kuba twabirangije taliki ya 22 Mata 2016, ibintu bidashoboka urebye umubare w’ibitabo dusabwa n’igihe babishakira.” Yasobanuye ko basabwa gucapa ibitabo bigera kuri miliyoni 6, kandi bikaba bitaboneka mu gihe byifuzwa kuko amasoko yatinze gutangwa ngo bikorwe kare. Ati “ Ubu twaje kuvugana na REB ngo tuyigaragarize ko ibyo idusaba bidashoboka kuko ibitabo dusabwa gucapa ari byinshi kandi igihe barimo kuduha kikaba ari gito cyane.”

Yongeyeho ko bimwe mu bitabo birimo gucapirwa mu gihugu cy’u Buhinde mu nganda zahawe amasoko zo muri icyo gihugu, ibindi bikaba bicapirwa mu Rwanda na bake mu Banyarwanda bahawe iryo soko. Ati “ Ntekereza ko amasoko y’ibi bitabo iyo atangwa kare kandi agahabwa Abanyarwanda ku gihe bitari kugorana nk’uko bimeze ubu, turimo gukora huti huti kubera ko ariko tubisabwa, ndetse n’ibirimo gucapirwa mu Buhinde bizafata igihe cyo kuzanwa n’icyo kugezwa mu mashuri.” Uyu muntu yakomeje anenga uburyo amasoko menshi mu gihugu yegurirwa abanyamahanga mu gihe Abanyarwanda nabo bamaze kugira ubushobozi bwo gukora byinshi mu bihabwa Abanyamahanga.

Yagize ati “ Hari Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gucapa ibitabo, ariko amasoko menshi y’iki gikorwa yahawe Abahinde, jye ndi mu Banyarwanda bake barihawe.” Yanenze nanone uburyo integanyanyigisho y’isomo ry’ikinyarwanda irimo gucapirwa mu Buhinde mu macapiro yabo, kandi batazi ururimi badashobora no kumenya ikosa ririmo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/03/2016
  • Hashize 8 years