Abarengeje imyaka 35 bakumiriwe bidasubirwaho kwitabira PGGSS

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abategura iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani uyu munsi bagaragaje ko mu bisabwa umuhanzi ugomba kwinjira muri iri rushanwa harimo kuba atarengeje imyaka 35. Abahanzi barengeje iyi myaka bari bizeye ko uyu mwaka bishobora guhinduka, ntibyabahiriye ubwo ni ukurekera abana bato nabo bakigaragaza.


Usibye iki,umuhanzi ugomba kuzinjira mu irushanwa uyu mwaka agomba kuba afite indirimbo 3 zakozwe guhera muri 2016 kugeza na 2018, muri zo harimo ebyiri yakoreye amashusho, harimo umwe iri kuri YouTube.

Uwegukanye iri rushanwa nanone nk’ibisanzwe ntiyemerewe kuryitabira.Nk’ibisanzwe kandi mu bahanzi 10 bagomba gutoranywa hagomba kuba harimo nibura abakobwa/abagore babiri.

Haratoranywa abahanzi mu byiciro bitanu; Hip Hop, RnB, Afro Beat, amatsinda hamwe n’ icyiciro cy’abagore.

Mu itangazamakuru, gutoranya abahanzi ubu birakorwa ku rwego rw’igitangazamakuru cyabisabwe, igitangazamakuru kigatanga abo cyatoranyije kikabisinyira.

Biteganyijwe ko abarushanwa nanone bazatangira guhatana nyuma y’icyunamo ariko mbere yacyo 10 batoranyijwe bakazaba baratangajwe.

Iri niryo rushanwa rya muzika rikomeye kurusha andi yabayeho mu Rwanda, ritegurwa na BRALIRWA ku bufatanye na EAP.

Iri rushanwa ryegukanywe bwa mbere na Tom Close(2011), King James, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boys na Dream Boys (2017).

Chief Editor

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years