Abarangiza ibihano n’abarokotse Jenoside bagomba kubana mu mahoro-Dr Bizimana Jean Damascene

  • admin
  • 22/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu gihe bamwe mu bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bafungiye mu magereza barimo kurangiza ibihano byabo, inzego zinyuranye zibafite mu nshingano zirasabwa kubategura no ugutegura abarokotse Jenoside ngo bazabashe kubana mu mahoro.

Ibi ni byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene, ubwo yabazwaga ikirimo gukorwa mu kubanisha abahamijwe ibyaha bya Jenoside barimo kurangiza ibihano byabo n’abarokotse Jenoside baturanye na bo.

Yagize ati “Ni ngombwa gutegura abarimo kurangiza ibihano byabo bari barahamijwe n’Inkiko Gacaca n’abayirokotse, mu buryo bwo kubana neza mu mahoro, dore ko buri ruhande rugomba kwitwararika mu kubanira urundi.

Dr. Bizimana asanga abarokotse Jenoside bagomba kwakira ko ababiciye basoje ibihano, ko batagomba kuguma muri gereza ko ahubwo bagomba kugaruka muri sosiyete nyarwanda bagafatanya n’abandi kubaka igihugu no kugiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yagarutse ku kwibuka ku nshuro ya 25 bigahabwa umwihariko wabyo nko kugaragaza isura mpuzamahanga kuko ari ngombwa ko Isi yongera kugaragarizwa ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ingaruka zayo n’uburyo Abanyarwanda barimo gusohoka muri ayo mateka.

Abajijwe uko bizagenda ngo inkomoko y’abana batoraguwe mu mirambo cyangwa ahandi hiciwe ababyeyi babo bakiri impinja imenyekane kuko bahari n’ubwo babaye bakuru, yavuze ko bigoye kumenya amakuru y’inkomoko yabo kuko abenshi batoroguwe mu mirambo, mu nzira n’ahandi ugasanga ntawe uzi umubyeyi we cyangwa aho akomoka.

Bizimana avuga ko aba bana bafashijwe kubona ibyangombwa bya FARG kugira ngo bagenerwe ubufasha nk’abandi, hifashishijwe amakuru y’aho bavanywe, abo byagaragaraga ko batoraguwe mu mirambo bahise bahabwa ibyangombwa.

Hari n’amakuru yifashishijwe ku bajyanwe mu bigo by’imfumbyi kuko wasangaga ababakiriye barandikaga aho umwana avanywe, ababyeyi be n’ubwo babaga bamaze kwicwa, ibyo na byo ngo byatumye amakuru y’inkomoko ya bamwe mu bana basizwe n’ababyeyi ari bato cyane amenyekana.

Yanagize icyo avuga ku byerekeranye n’imitungo y’imiryango yazimye, avuga ko itigeze ishyirwa mu mutungo wa Leta, ngo ahubwo yashyikirijwe abafitanye amasano n’iyo miryango bahabwa kuba bayicunze.

Ati “Imitungo y’imiryango yazimye ntiyigeze ishyirwa mu mitungo ya Leta, ahubwo yaragijwe abarokotse bo mu miryango yabo ya kure ngo babe bayicunze.”

Kugeza ubu imiryango yazimye yabaruwe mu turere 19 tw’igihugu isaga 45 000, uturere tutarabarurirwa imiryango yazimye yari idutuyemo bikazakorwa bitari kera kugira ngo umubare wose umenyekane.

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/10/2018
  • Hashize 6 years