Abapolisikazi b’u Rwanda biciwe muri Haiti bamaze gushyingurwa- “Reba Amafoto n’inkuru”
- 03/02/2016
- Hashize 9 years
Abapolisikazi babiri bishwe bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti mu Kuboza umwaka ushize, bashyinguwe mu cyubahiro mu bihe bitandukanye mu irimbi rya Rusororo, kuko imibiri yabo itari yagereye rimwe mu gihugu.
Assistant Inspector of Police(AIP) Liliane Mukansonera na AIP Aimée Nyiramudakemwa bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti(MINUSTAH) nk’abajyanama(IPOs), bishwe barasiwe mu icumbi ryabo ryari riherereye ahitwa Cap Haitien, ku wa 29 Ukuboza 2015 barashwe n’abantu bataramenyekana. Umurambo wa AIP Nyiramudakemwa wageze mu Rwanda ku italiki 24 Mutarama ushyingurwa kuri 27 Mutarama uyu mwaka, mu gihe uwa AIP Mukansonera waje kuri 30 Mutarama ukaba washyinguwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Gashyantare 2016.
Imihango yombi yo kubashyingura ikaba yaritabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harelimana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, abayobozi bakuru ba Polisi bungirije, ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza ndetse n’ushinze ubutegetsi n’abakozi DIGP Juvénal Marizamunda n’abandi hamwe n’imiryango y’ababuze ababo. Mu muhango wo gushyingura AIP Mukansonera mu cyubahiro, Minisitiri Harerimana yavuze ko yari umupolisi warangwaga n’ubunyamwuga n’umurava mu kazi, utarigeze yumvikanaho imikorere mibi mu kazi.
Mu magambo yihanganisha umuryango we yagize ati:” AIP Mukansonera yavuye muri ubu buzima ajyanwa mu bundi bwiza aho Polisi y’u Rwanda n’abo bakoranye bamuha icyubahiro akwiye nka ofisiye utarigeze agaragara mu bitabo by’imyitwarire mibi, ari nayo mpamvu yari yatoranyijwe mu bazahagararira igihugu cye mu kubaka amahoro muri Haiti.” Abagize umuryango we n’inshuti bavuze ko yari umugore wakundaga igihugu kandi wubahaga Imana wanayikoreraga mu buryo butandukanye. Imiryango yombi y’ababuze ababo ikaba yarashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yababaye hafi kuva bamenya iriya nkuru mbi.AIP Mukansonera yasize abana babiri mu gihe AIP Nyiramudakemwa yasize umwana umwe.
Minisitiri Harerimana yavuze ko aba bombi bishwe kandi iperereza rikomeje ku bufatanye bwa Loni na Leta ya Haiti,akaba yijeje imiryango yabo ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi kandi yizeyeko ubutabera buzakora akazi kabwo.
Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw