Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani bambitswe imidari y’ishimwe

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Kuwa mbere tariki 5 Ukwakira 2015, abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gace ka El Fasher ko mu Ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudani (UNAMID) bambitswe imidari y’ishimwe. Iyi midari y’ishimwe bayambitswe kubera ko bakora akazi kabo neza.

Iki gikorwa cyo kubambika imidari cyayobowe n’umuyobozi w’ingabo za UNAMID, Lt Gen Paul Ignace Mella akaba yari ahagarariye Bwana Abiodun Bashua,usanzwe wungirije umuyobozi wa UNAMID. Uyu muyobozi akaba yarabashimiye uburyo bashyira mu bikorwa inshingano zabo mu Ntara ya Darfur. Mu ijambo rye yagize ati:” UNAMID irabashimira cyane, tunejejwe n’ibyo mwakoze mu mezi cumi na kumwe mumaze hano”. Minisitiri w’igenamigambi n’imiturire Dr Mohammad Kamal mu izina rya Guverineri wa Darfur y’Amajyaruguru Engineer Abdul-Wahid Yousif, mu ijambo rye ryo gushimira yavuze ko ari ibishoboka bagumana n’abanyarwanda igihe cyose, kubera umutima mwiza wabo no kubana neza n’abaturage b’intara ya Darfur.

Uyoboye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, Chief Superintendent Felly Bahizi Rutagerura yashimiye ubuyobozi bwa UNAMID kubera inama babaha kugira ngo babashe gukora neza akazi. Yabwiye abitabiriye ibyo birori byo kwambikwa imidari ko u Rwanda rwavuye ahakomeye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ubu rukaba rugeze ahashimishije kubera ubuyobozi bwiza. Yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Polisi n’ingabo z’u Rwanda kubera umurongo batanga wo gukora neza akazi akomeza yizeza ko bazakomeza guhesha ishema igihugu cyabo”.

Abandi bitabiriye ibirori bya kwambika imidari abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur barimo; abayobozi b’ingabo na Polisi muri UNAMID bashinzwe ibijyanye n’abakozi aribo Brig Gen Karmin Suharna, na Dr Muhammed Tarawnah. Hari kandi n’abandi bakozi bo mu nzego zitandukanye za UNAMID, abayobozi b’abaturage bo mu gace ka El Fasher, abayobozi ba batayo z’u Rwanda; iya 42 n’iya 43 ziri mu butumwa bwa UNAMID ndetse n’abandi bakuriye abapolisi bo mu bindi bihugu biri muri UNAMID.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years