Abapolisi b’u Rwanda barishimira akazi bakora mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo

  • admin
  • 30/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri hirya no hino ku Isi mu butumwa bwo kugarura amahoro. Ni umunsi garuka mwaka, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro: Urufunguzo rw’amahoro.”

Ni insanganyamatsiko igaragaza uruhare rw’abagore mu bikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Uyu munsi wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 ubwo umwanzuro w’akanama gashinzwe amahoro, umwanzuro 1325 uvuga ku bagore, amahoro n’umutekano.

Carporal Justin Kanyana ni umupolisikazi w’u Rwanda uri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS). Yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yari abajijwe niba bitamukomerera kuba ari umupolisikazi.

Yagize ati “Turashoboye ndetse cyane nk ’abagabo, n’ubusanzwe muri kamere y’abagore ni abantu babungabunga amahoro. Turishimira ko umuryango w’abibumbye uzirikana uruhare rw’abagore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.”

CPL Kanyana ni umwe mu bapolisi barinda abaturage b’abasivili aho bari mu nkambi muri Sudani y’Epfo.

Avuga ko n’ ubwo bigoranye muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 ariko ntibateze gutezuka ku ntego zo kurinda amahoro.

Yagize “Ndumva ntewe ishema no gufasha abagore bateshejwe ibyabo n’intambara muri iki gihugu. Tukabakemurira ibibazo tukanatuma batekana. Nk’abagore baturuka mu gihugu cyanyuze mu bibazo by’amakimbirane nejejwe no kuba ndi hano mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Ubutumwa bwe abusangiye na mugenzi we Segeant Janet Kagwera nawe barimo gukorana mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Sergeant Kagwera na bagenzi be baturutse mu bihugu bitandukanye bazamuye ibendera ry’umuryango w’abibumbye ndetse n’iry’igihugu cya Sudani y’Epfo. Ni igikorwa yafatanyije n’abapolisikazi n’abasirikare bo mu bihugu nk’u Rwanda, Ethiopia, Ubushinwa na Nepal.

U Rwanda rwatangiye kohereza bwa mbere abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mwaka wa 2005. Kugeza ubu abapolisi barenga ibihumbi 7,700 bamaze gutanga umusanzu wabo mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye mu kubungabunga amahoro ku Isi. Muri bo 1,400 ni abagore.

Uyu munsi u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abagore benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

David Shearer, Intumwa yihariye y’umuryango w’abibumbye akaba yari ahagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ubwo yagezaga ijambo kubari bitabiriye uyu munsi mukuru yavuze ko abagore bari mu butumwa bw’ umuryango w’abibumbye babaye ikitegererezo ku bandi bagore bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Yagize ati “Binyuze mu buyobozi bwabo n’indangagaciro zabo, abagore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ni ikitegererezo kandi bizatera imbaraga abagore bo muri Sudani y’Epfo kugera ku nzozi zabo.”

Yakomeje avuga ko ashimira abagore bose bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye uburyo bakora neza akazi kabo,uburyo baharanira amahoro kugira ngo abandi bagire imibereho myiza.

Umuyobozi w’intumwa z’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo ari kumwe n’abayobozi b’iki gihugu barambitse indabo nk ’ikimenyetso cyo kunamira no guha agaciro abantu 65 basize ubuzima mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu harimo 12 bitabye Imana umwaka ushize.

Bennetti Kenyi, Umuyobozi w’ihuriro ry’abakozi mu gihugu cya Sudani y’Epfo yagize ati ” Basize imiryango yabo n’ingo zabo kugira ngo batabare abaturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo.”

David Shearer, yavuze ko intumwa z’umuryango w’abibumbye zitazatezuka mu gufasha abaturage ba Sudani y’Epfo n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyabaye imbogamizi.

Intumwa z’umuryango ziri mu butumwa bwo kugarura Amahoro muri Sudani y’Epfo zavuze ko uyu munsi mukuru ari umwanya wo kwishimira imbaraga bakoresha mu gufasha abaturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo ndetse no kwibuka bagenzi babo bahasize ubuzima baharanira amahoro.

Izi ntumwa z’umuryango w’abibumbye zirimo gutanga umusanzu muri iki gihugu mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Hamaze gutangwa amahema 100 n’ibitanda 500 mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage

Hanatanzwe ibigega by’amazi, imashini zitanga amashanyarazi mu bitaro.

Izi ntumwa z’umuryango w’abibumbye zitanga ubukangurambaga mu baturage n’abandi bakozi b’umuryango w’abibumbye, ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/05/2020
  • Hashize 4 years