Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 05/07/2018
  • Hashize 6 years

Abapolisi b’u Rwanda 140 bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haïti buzwi nka United Nations Mission for Justice Support in Haïti (MINUJUSTH), ku itariki 3 Nyakanga uyu mwaka bambitswe imidari mu rwego rwo kubashimira kuba buzuza neza inshingano zabo.

Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yari Commissioner of Police (CP) Brig. Gen Georges-Pierre Monchotte. Witabiriwe kandi n’Abayobozi mu nzego zitandukanye muri iki gihugu.

Igikorwa cyo kwambika imidari aba bapolisi bagize Umutwe wa 8 w’Abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (Rwandan Formed Police Unit 8) bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga cyabereye ku Cyicaro cyabo; ahitwa Jeremie.

Mu byo abambitswe imidari bakoze, kandi bakomeje gukora harimo guhosha imyigaragambyo (igihe ibaye), kurinda ibikorwa bikomeye n’ibikorwaremezo, kurinda no guherekeza Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu kazi, no gutabara abari mu kaga. Bakora kandi ibindi bikorwa byiyongera ku nshingano zabo z’ibanze zo kubungabunga umutekano nk’uko inshingano zabo zibiteganya.

Abafashe ijambo muri uwo muhango bibanze ku ruhare rw’Abapolisi b’U Rwanda mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu; ndetse n’ibikorwa byabo bigamije iterambere ryacyo n’abagituye mu myaka umunani U Rwanda rutangiye kohereza Abapolisi muri iki gihugu; dore ko mu mwaka wa 2010 ari ho rwahohereje umutwe wa mbere w’Abapolisi (RWAFPU 1) ubwo iki gihugu cyahuraga n’Ibiza birimo Umutingito ukomeye, Umuyaga ukaze n’Inyuzure byahitanye abasaga 100 000, bivana mu byabo abarenga Miliyoni eshatu, bikomeretsa abatari bake; byangiza, ndetse bisenya ibikorwaremezo n’ibikorwa byinshi by’iterambere; binasiga iheruheru benshi.

Mu ijambo rye, CP Monchotte yagize ati,” Twahuriye aha uyu munsi kugira ngo tubashimire ku mugaragaro kuba mwuzuza inshingano zanyu neza nk’uko Amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye abiteganya. Mbashimiye mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye, mu izina rya MINUJUSTH; ndetse no mu izina ryanjye bwite.”

Yagize kandi ati,”Imidari mwambitswe ni igihamya ko mukora kinyamwuga. Mukomeze kurangwa n’imikorere izira amakemwa. Ibi bibahesha ishema ubwanyu; bikanahesha ishema Igihugu cyanyu (U Rwanda); ariko na none bihesha ishema Umuryango w’Abibumbye.”

Ibindi CP Monchotte yashimiye Abapolisi b’u Rwanda harimo kuba bakora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abatuye aho bakorera.

Kubakira inzi umwe mu miryango itishoboye

Umuhango wo kwambika aba bapolisi imidari y’ishimwe wahuriranye n’igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inzu bubakiye umwe mu miryango itishoboye utuye muri aka gace ka Jeremie.

Ibyubatse iyi nzu y’umwe mu miryango yasenyewe n’inkubi y’Umuyaga ukaze wayogoje iki gihugu mu mwaka wa 2016 byavuye mu nkunga yatanzwe n’uyu mutwe w’Abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU8).

Umuryango wubakiwe inzu washimye uyu mutwe w’Abapolisi b’u Rwanda ku bw’iki gikorwa.

Umukuru wawo (Amazina ye yagizwe ibanga) yagize ati,”Akantu twabagamo kari kaduteye impungenge kuko kashoboraga kugurukanwa n’umuyaga isaha iyo ari yo yose; kandi usibye n’ibyo kari kabi . Iyi nzu nziza mutwubakiye tubijeje ko tuzayifata neza kuko ari urwibutso njye n’Umuryango wanjye tuzahora tubibukiraho.”

Mu byishimo byinshi yagize kandi ati,” Ubu koko twongeye kugira inzu! Mu izina ry’Umuryango wanjye ndabashimiyembivanye ku mutima kuba muzirikana abatishoboye nkatwe. Sinabura kandi gushima Ubuyobozi bw’Igihugu cyanyu n’ubwa Polisi y’u Rwanda kubera ko mpamya ndashidikanya ko ari bwo bubatoza uyu muco w’ubugiraneza.”

Mu bikorwa binyuranye uyu mutwe w’Abapolisi b’u Rwanda ukora harimo nko kwifatanya n’abatuye aho bakorera mu bikorwa by’imiganda rusange aho basibura imihanda yangijwe n’ibiza, gutema ibihuru byegereye amazu mu rwego rwo kurwanya Malaria, kubavura, gufatanya na bo gusana amazu y’imiryango itishoboye, kurihira abana bayikomokamo amafaranga y’ishuri no kubagurira ibikoresho by’ishuri n’ibindi byangombwa nkenerwa nk’impuzankano.



Igikorwa cyo kwambika imidari aba bapolisi cyabereye ku Cyicaro cyabo ahitwa Jeremie

Umuryango wubakiwe inzu washimye uyu mutwe w’Abapolisi b’u Rwanda ku bw’iki gikorwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/07/2018
  • Hashize 6 years