Abapolisi barimo abo ku rwego rwa ofisiye birukanywe
- 01/07/2017
- Hashize 7 years
Abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 90 barimo abo ku rwego rwa ofisiye, birukanywe kubera amakosa akomeye bakoze ahanishwa kwirukanwa burundu, mu gihe abagera kuri 18 basezerewe muri Polisi y’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi naho abandi bagera kuri 2294 bo bazamuwe mu Ntera.
Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, yemeje amateka atandukanye arimo iryirukana abapolisi bakoze amakosa mu kazi, irisezerera bamwe n’irizamura mu ntera abandi bapolisi barenga 2000.
Iyi nama y’Abaminisitiri, yemeje Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye ba Polisi 17 kubera ibyaha n’amakosa binyuranye byabahamye, amategeko ahanisha kwirukanwa burundu. Yemeje kandi Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su –Ofisiye ba Polisi na Police Constables (abapolisi bato bo ku rwego rw’ibanze mu mapeti) bagera kuri 73.
Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye 18 ba Polisi kubera impamvu z’uburwayi bunyuranye, yemeza Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye ba Polisi n’Abapolisi bato 2107 hamwe n’Iteka rya Minisitiri rizamura mu ipeti by’umwihariko (Speci al Promotion) ba Su-Ofisiye ba Polisi n’Abapolisi bato 187.
Ku bijyanye no kwirukana abapolisi, Leta y’u Rwanda ikomeje kugaragaza ko itajya ijenjekera na gato abapolisi bakuru cyangwa abato bakora akazi kabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ihana yihanukiriye abakora amakosa muri aka kazi. Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki 3 Gashyantare 2017, nayo yemeje Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 66 ndetse n’Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye na ba Police Constables 132 muri Polisi y’u Rwanda, kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi.
Yanditswe na Chief editor /MUHABURA.RW