Abapolisi 200 bo mu mutwe ucuranga barangije amahugurwa

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda,IGP Emmanuel K.Gasana, ejo yashoje icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’abapolisi 200 bo mu mutwe w’umuziki muri Polisi y’u Rwanda, ku ishuri rya Polisi ry’i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Abashoje amahugurwa y’amezi atatu bigishijwe n’abapolisi bo muri Namibiya,mu rwego rw’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Asoza aya mahugurwa,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abahuguwe ku buhanga n’ubushake bakoresheje mu mahugurwa maze abagira inama yo guhora barangwa n’ubunyamwuga mu byo bakora byose.

IGP Gasana yagize ati:“Mukorera mu mutwe wihariye ugaragara mu mihango yo ku rwego rw’igihugu, mugomba guharanira ishema ry’u Rwanda n’indangagaciro zarwo.”

Umutwe wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe umuziki ugizwe nibice bibiri, aho icyitwa Jazz ari nacyo cyabonye amahugurwa, ari cyo cyabwiwe guhora gishaka ubumenyi kuko bagiye kwitabira imihango myinshi ku rwego rw’igihugu.

Aha, IGP Gasana yagize ati:“Mugomba kwibuka ko umutwe mukoreramo buri gihe ugomba kurangwa no kubanisha neza u Rwanda n’amahanga, umucyo no kuba bandebereho ku rwego mpuzamahanga.”

Yanashimye kandi abarimu bo muri Namibiya ku bwitange n’ubushake bagaragaje kugirango aya mahugurwa agende neza.

Umuyobozi w’ishuri rya Gishari, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ibyizwe byarimo n’ubumenyingiro ndetse n’andi masomo menshi ajyanye n’iby’ubuhanga mu muziki .

Akaba yabwiye abarangije amahugurwa gukomeza kongera ubumenyi cyane cyane ibihangano byabo bwite ndetse no gukora umuziki bijyanye n’imihango bitabira.



Abapolisi 200 bo mu mutwe ucuranga barangije amahugurwa photos RNP
Yanditswe na Niyomugabo/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe