Abapolisi 154 birukanywe burundu muri Polisi y’u Rwanda

  • admin
  • 15/02/2018
  • Hashize 6 years

Abapolisi bo ku rwego ba Su-Ofisiye 154 birukanywe burundu ba muri Polisi y’u Rwanda birukanywe burundu kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi.

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2018

Yemeje Iteka rya Minisitiri ryagennye ko hirukanwa burundu aba Su-Ofisiye 154 muri Polisi y’u Rwanda kubera amakosa yo mu kazi.

Polisi y’u Rwanda yashinzwe mu 2000, itangira kohereza abapolisi bayo mu bikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano ku Isi mu mwaka wa 2005.

Uyu munsi abapolisi bose b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku Isi . bakaba bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Haiti, Darfur, Sudan y’Amajyepfo, Côte d’Ivoire, Liberia, no mu gace ka Abey.

Mu mwaka ushize Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye 66, abo ku rwa sous-officier 65 n’abo ku rwego rwa constable(abapolisi bato) 132 birukanywe burundu kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi.

Aba bapolisi birukanywe n’iteka rya Perezida n’irya Minisitiri ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 3 Gashyantare 2017, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iteka rya Perezida kandi ryirukanye abapolisi bakuru (Ofisiye) barimo umwe wo ku rwego rwa Superintendent of Police (SP), bane bo ku rwego rwa Chief Inspector of Police (CIP), 23 bo ku rwego rwa Inspector of Police (IP) na 38 bo ku rwego rwa Assistant Inspector of Police (AIP).

Iteka rya Minisitiri ryari ryagennye kandi ko hirukanwa burundu ba Su-Ofisiye 65 na ba Police Constables 67 muri Polisi y’u Rwanda kubera amakosa yo mu kazi

Yanditswe na Richard Ruhumuriza

  • admin
  • 15/02/2018
  • Hashize 6 years