Abapolisi 146 b’u Rwanda bavuye Haiti bimakaje umuganda na ’Community policing
- 25/07/2016
- Hashize 8 years
Umuyango w’abibumbye, amahanga n’ibihugu binyuranye abashinzwe umubutekano b’u Rwanda banyuzemo bitanga ubuhamya ko bagaragaza ubwitange mu kazi ko kugarura amahoro, ndetse abapolisi bavuye muri Haiti bo batangaza ko bari basigaye bitwa ba “Cousin b’abanya-Haiti” kubera urugwiro n’indangagaciro bagaragarijeyo
Ni abapolisi 146 bavuye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti, aho bari bagiye kubungabunga umutekano mu bihe bari barimo birimo amatora y’abayobozi barimo Inteko Ishinga amategeko n’umukuru w’igihugu n’abandi. Abatashye bagiye ari 160, ariko abagera kuri 14 bakaba basigayeyo bari guhugura abaje kubasimbura mu butumwa bari barahawe n’umuryango w’abibumbye muri Nyakanga 2015, nabo bakazaza nyuma y’ibyumweru bibiri. Gusa aba bavuga ko muri ubu butumwa bitari byoroshye,nubwo babukoze neza kugeza babusoje, aho bavuga ko indangagaciro n’imico myiza isanzwe iranga polisi y’u Rwanda ari byo byatumye babigeraho.
Abajijwe icyo basigiye abanya-Haiti, Commissioner of Police Joseph Mugisha wari uyoboye abapolisi batashye kuri uyu wa 24 Nyakanga, yatangaje ko “indangagaciro y’imyitwarire myiza niyo ituranga cyane aho turi hose. Ibindi dukora ni ibijyanye n’imibereho y’abaturage nka Community Policing, kubigisha ibijyanye n’umuganda kuko ari ibintu batamenyereye, kandi ukabona ko batwishimiye kubera ibikorwa byinshi batubonaho.”
CP Mugisha avuga ko abaturage ba Haiti bishimira bikomeye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro, ndetse ngo usanga bashaka kubegera cyane kubera ko bababanira neza. Ati” Isura y’u Rwanda dusizeyo ni nziza kuko aho unyuze hose usanga bakwita ‘Cousin’,[umubyara] bishimiye abapolisi b’u Rwanda, bashaka kubegera kubera uburyo tubana na bo, ndetse no mu kazi usanga batanga urugero ku bapolisi b’u Rwanda ko bakora neza.” Akomeza asobanura ko ubunararibonye bakuye muri ubu butumwa buzabafasha no gukomeza kuzuza neza inshingano zabo mu gihugu cyabo. Uretse kubungabunga amahoro, aba bapolisi bavuga ko banasangije ubunararibonye abashinzwe umutekano wa Haiti bakiyubaka, babafasha guhosha imyigaragambyo no kwigisha abaturage kwirindira umutekano no kwikemurira ibibazo. Caporal Usenga Donata, umwe mu bategarugori wari muri aba bapolisi bavuye Haiti avuga ko baje gukomeza akazi uko bisabwa, ariko ngo “umugore wo muri Haiti asigaye yishimye kuko babafashije mu mirimo itandukanye, barabaganiriza ndetse byarabatunguye kubona abagore b’abapolisi bakora akazi gakomeye nk’akari kari muri Haiti.”
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi barwo muri Haiti mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kuva mu 2010 nyuma y’aho iki gihugu kubasiwe n’umutingito wagishegeshe. Abahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu ni icyiciro cya karindwi, bakaba bazamarayo umwaka. Muri rusange u Rwanda rufite abapolisi 1000 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo na Haiti.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw