Abapolisi 140 bagize icyiciro cya cyenda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti bageze mu Rwanda[REBA AMAFOTO]
- 04/08/2019
- Hashize 5 years
Abapolisi 140 bagize icyiciro cya cyenda ari nacyo cya nyuma cya Polisi y’igihugu y’u Rwanda yakoreraga ubutumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti bageze mu Rwanda.
kuri iki cyumweru 04 Kanama 2019 nibwo abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro,bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe bakirwa n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera,abashimira ubwitange bagaragaje mu kazi bari barashinzwe muri icyo gihugu.
Polisi y’igihugu cy’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti kuva mu mwaka wa 2011,aho hari hamaze kujyayo ibyiciro icyenda, bigizwe n’abapolisi bagera ku 1360.
CP John Bosco Kabera yavuze ko amatsinda yose ya polisi y’igihugu yakoreye ubutumwa bw’amahoro muri Haiti yitwaye neza mu kazi bari bashinzwe, ko ndetse na Loni yatanze raporo igaragaza ko abapolisi b’u Rwanda bitwaye neza muri icyo gihugu.
Yavuze ko igihugu cyakiriye neza abo bapolisi kikanabashimira, kandi bakibutswa ko n’ubwo bavuye mu butumwa bw’amahoro bagomba no kwibuka ko inshingano zabo zo gukomeza kurinda umutekano w’abaturage zigihari.
Ati “Aba bapolisi mureba bakoze neza kandi baje bakurikira andi matsinda umunani yababanjirije. Isura rero ni nziza, barashimirwa uko bitwaye, ariko nanone tubaha ikaze mu gihugu cyabo, ngo baze bafatanye na bagenzi babo gukomeza gukora inshingano zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu”.
SSP Eduard Kizza wari uyoboye iri tsinda rya cyenda ry’abapolisi b’u Rwanda muri Haiti, nawe yavuze ko akazi bari bashinzwe gukora bagakoze uko bikwiriye kinyamwuga.
Yavuze ko umubano w’abaturage ba Haiti na Polisi y’igihugu cy’u Rwanda wari mwiza cyane, na cyane ko abandi bapolisi bababanjirije nabo bari baritwaye neza mu mibanire n’abaturage.
Ati “Umubano wacu n’Abanyahaiti wari mwiza cyane, bishingiye ku bandi batubanjirije yo bari barubatse izina. Dusize dukoze neza ibyo twagombaga gukora, umutekano urahari, n’ubwo wenda utaba 100% ariko abaturage barishimye”.
Uretse ibikorwa byo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo kandi, aba bapolisi bari mu butumwa bw’amahoro banagize uruhare mu bikorwa binyuranye, birimo n’ibyo kurwnya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Inspector of Police Alice Bayela Kalisa wari uhagarariye abapilisi b’igitsina gore muri ubu butumwa, yavuze ko kubera imibanire myiza n’abaturage, Abanyahaitikazi batinyutse bakabegera, bakabatinyura ku mirimo imwe n’imwe bumvaga ko ari iy’abagabo gusa.
Agira ati “Akenshi bo basa n’aho bakitinya, bakumva ko akazi nk’aka ari ak’abagabo gusa, ariko noneho twabaye nk’ababatinyura babona ko twe hari urundi rwego tugezeho. Nkaba nizera ko hari ibyo batwigiyeho, natwe hari urundi rwego tubasizeho”.
Polisi y’u Rwanda kandi mu myaka icyenda imaze mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, yagiye ikora n’ibikorwa by’iterambere birimo kubakira abatishoboye, kubaka amashuri ndetse n’ibindi bikorwa remezo.
Aba bapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro bakaba bahawe akaruhuko k’icyumweru kimwe bari mu miryango yabo, nyuma bakazamanyeshwa aho bazakomereza imirimo yabo.
- CP John Bosco Kabera niwe wakiriye iri tsinda ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe,anashimira abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa muri Haiti
- SSP Eduard Kizza yavuze ko umubano w’abaturage ba Haiti na Polisi y’u Rwanda wari mwiza cyane
- CP Bayela Kalisa wari uhagarariye abapilisi b’igitsina gore muri ubu butumwa, yavuze ko bafashije Abanyahaitikazi kwitinyuka bakamenya nabo ko hari ibyo bashobora gukora bitari iby’abagabo gusa
MUHABURA.RW