Abapfunyikira abakiriya mu bipapuro byanditseho akabo kashobotse noneho Leta yabahagurukiye bidasubirwaho

  • admin
  • 02/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kanama,Leta y’ u Rwanda yaciye burundu umuco w’ abacuruzi bamwe na bamwe bapfunyikira abakiriya ibicuruzwa mu bipapuro byanditseho.

Itangazo ry’ Ikigo cy’ igihugu cy’ Ubuziranenge RSB rivuga ko hari amabwiriza ahana gupfunyikira umukiriya mu bipapuro byanditseho kuko izo mpapuro ziba zaranyuze ahantu henshi zikajyaho za microbe uretse n’ icyo kandi ngo umuti w’ ikaramu uba uri kuri izo mpapuro ntabwo wagenewe kuribwa.

RSB yasabye abaguzi kutongera kwemera guhahira muri izo mpapuro kandi aho bazibonye bagatanga amakuru kugira ngo bihagarikwe.

Yakomeje igira iti “Abacuruzi nabo bakoresha izo mpapuro barasabwa guhita babihagarika, bakanibutswa ko hari amategeko ashingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge abuza gupfunyika ibiribwa mu bipfunyika bitujuje ubuzirange kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abaguzi.”

Uyu muco wo gupfukira abakiriza mupapuro zanditseho wadutse ubwo Leta yafataga icyemezo cyo guca amashashi mu gihugu. Abacuruzi babuga ko gupfunyika mu mpapuro zanditseho babiterwa n’ uko ari byo bihendutse bagereranyije na ambaraje kaki.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/08/2018
  • Hashize 6 years