Abaperezida ba EAC ntibazaha umwanya ikibazo cy’u Burundi mu nama igiye kubahuza

  • admin
  • 18/02/2016
  • Hashize 9 years

Mu gihe abakuru b’ibihugu mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagiye guhurira muri Tanzania, ikibazo cy’u Burundi ntikizaba kiri mu byihutirwa kwigwaho.

Aba bayobozi ahubwo ngo baziganirira ku bijyanye n’uko bakwemerera ibihugu bya Sudani y’Epfo na Somalia kwinjira muri uyu muryango.

Tariki ya 29 uku kwezi ni bwo Perezida Paul Kagame, Uhuru Kenyatta, John Magufuri na Yoweri Museveni bazahurira muri Tanzania. Itangazo ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rigira riti “Ikizaganirwaho cyane ni raporo isaba ko Sudani y’Epfo na Somalia, byakwemererwa kwinjira muri uyu muryango.” Mu Burundi, kuva muri Mata 2015 abaturage barenga 400 bamaze kwicwa, mu bibazo by’umutekano muke byatewe n’icyemezo cya Perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu.

Sudan y’Epfo yasabye kwinjira muri uyu muryango mu mwaka wa 2011, naho Somalia ibisaba mu mwaka wa 2012, gusa ibihugu bigize uyu muryango byakomeje kubyanga bivuga ko ibi bihugu bikiri mu ntambara. Aba bakuru b’ibihugu kandi ngo bazanatangiza uburyo bwo gukoresha pasiporo imwe y’ikoranabuhanga y’uyu muryango.

Sudani y’Epfo

Iki gihugu gisaba ko cyakwinjizwa mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kirakennye nubwo gifite umutungo kamere mwinshi. Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011 ibuvanye kuri Sudani ubu iyoborwa na Perezida Omar Bashir, naho Sudani y’Epfo yo ikayoborwa na Salva Kiir. Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, ntikiragira amahoro, gihorana mu ntambara zidashira, abaturage batari bake bamaze kwicwa, abandi benshi bataye ibyabo.

Ubuzima bw’abaturage b’iki gihugu kidakora ku mazi magari, bumeze nabi. Nk’ubu abarenga 50% bya miliyoni 12 zituye iki gihugu bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Nta bikorwa remezo bikomeye iki gihugu kigira. Gusa imibereho n’ubukungu bwa Sudani y’Epfo, bushingiye gusa kuri peterori, kuko 85% by’ubukungu bw’iki gihugu niho bushingiye. Ibi bigaragaza ko ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ariho byose birangamiye. Sudan y’Epfo ni igihugu cya 44 mu bihugu binini ku isi.

Somalia

Somalia ihana imbibe na Kenya, kikaba ari igihugu gikora ku mazi magari y’Inyanja y’u Buhinde. Iki gihugu gifite ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi 637.657 n’abaturage bangana na miliyoni 10. Nubwo Somalia ari igihugu kinini, ntibujije ko kiri mu bihugu bya mbere bikennye ku isi, kubera intambara zidashira zatangiye kuva mu mwaka wa 1991. Abaturage bangana na 80% batunzwe n’ubworozi, burimo intama, ihene n’izindi. Icyegeranyo cya banki y’isi kigaragaza ko ubukungu bwa Somalia bwagiye buhungana kubera kutagira ubuyobozi buhamye.

Kugeza ubu kandi abaturage ba Somalia bangana na 43%, batunzwe n’amafaranga ari munsi y’idorari rimwe ku munsi. Kuva kandi mu mwaka wa 1991, ubwo intambara yatangiraga muri Somalia, ingendo z’indege zarahagaritswe kugeza mu mwaka wa 2014. Somalia izwiho kugira umutwe w’iterabwoba wa Al shabab, uyu ukaba udasiba kugaba ibitero muri Kenya, ukaba kandi warishe abarenga 70 muri Uganda.Gusa Somalia nk’igihugu gikora ku mazi gari, niho ibi bihugu bishobora kubonera inyungu mu bijyanye n’ubucuruzi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/02/2016
  • Hashize 9 years