Abanyeshuri biga uburezi muri TTC umwaka utaha bazatangira kuriha 50% y’amafaranga y’ishuri

  • admin
  • 27/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abanyeshuri biga uburezi mu mashuri yisumbuye y’inderabarezi azwi nka TTC bazatangira kwishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’ishuri guhera mu mwaka w’amashuri wa 2020.

Ubwo yasuraga TTC Rubengera iherereye mu Karere ka Karongi, kuri iki Cyumweru, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irenée yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere amashuri nderabarezi runafasha abayigamo kwiga neza.

Yavuze ko nyuma yo kubona agaciro k’amashuri nderabarezi afitiye Igihugu Guverinoma y’u Rwanda yafashe ikemezo cyo kongerera ubushobozi amashuri yigisha uburezi, aho umwaka utaha bazabaha ibikiresho bigezweho ndetse amafaranga yishyurwaga akagabanywa mo kabiri muri TTC zose uko ari 16 mu Gihugu.

Yagize ati “Ubwo twabasuraga umwaka ushize hari ibitekerezo mwagejeje kuri Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe wari wabasuye ubu umwaka utaha muzahabwa ibikoresho bigezweho muri za laboratwari yaba iy’ubugenge,ubutabire ndetse n’indi idasanzwe y’indimi .”

Yabajije abanyeshuri amafaranga bishyura bamubwira ko ari 87,200 Frw; abizeza ko Leta yabifashe ho umwanzuro ko muri TTC zose umwaka utaha bazaba bariha kimwe cya kabiri cy’amafaranga barihaga ndetse ko bazanoroherezwa kwiga kaminuza.

Uyu muyobozi yanavuze ko abanyeshuri baziga uburezi muri kaminuza batazigira ku nguzanyo nk’abandi biga andi masomo bitewe n’uruhare bafite mu guha ikiremwamuntu ubumenyi.

Abanyeshuri bo muri TTC Rubengera bagaragaje imbogamizi kubiga kwigisha abanyeshuri b’incuke aho nta myanya bahabwa muri Leta.

Yankurije Pélagie wiga muri iri shami yagize ati “Nkatwe biga mu gashami ko kwigisha incuke iyo turangije ntakazi tubona nk’abandi biga utundi dushami muraduteganyiriza iki?”

Dr Ndayambaje yavuzeko ubu gahunda Leta yashyize ho ari uko nta shuri ryigenga ryatangiza ishuri ry’incuke ridafite aba barimu kandi ko ahari ho hose hari ishuri ry’incuke rigomba kuba rifite bariya barimu .

Murihira Yves umuyobozi wa TTC Rubengera, yavuze ko amahirwe bahawe bazayabyaza umusaruro n’ubwo no mu bushobozi buke bari bafite batsindaga,bityo ngo bikaba bibaye amahirwe akomeye babonye y’uko bitaweho ndetse azanabafasha kongera imbaraga mu kurera abazavamo abarimu b’ahazaza.


Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irenée (wa mbere) yasuye TTC Rubengera

.Ikigo Best World Link Group cyahaye amahirwe abana 15 bashaka kwiga muri Turikiya kuri buruse bakazishyurirwa 90%

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/05/2019
  • Hashize 5 years