Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga rya Runda bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

  • admin
  • 12/07/2016
  • Hashize 8 years

Ku wa 8 Nyakanga, abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya Runda, ribarizwa mu karere ka Kamonyi, bahawe ubumenyi ku buryo abakora ibyaha by’icuruzwa n’ishimutwa ry’abantu babigenza, ibi bikaba biri mu bikorwa by’ubukangurambaga bya Polisi y’u Rwanda bigamije kurwanya ubu buryo bushya bw’ubucakara.

Aganira na bo , ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kubumbatira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira yababwiye ko abakora ubu bucuruzi bahuma amaso abo babushoramo babizeza ko aho bashaka kubajyana bazahagirira imibereho myiza. Yababwiye ati “Ntimukemere ko abo bantu babashuka babizeza ibitangaza birimo akazi, amashuri meza n’ibindi bitandukanye. Nihagira umuntu ubibizeza, ntimukabyihererane , ahubwo muzabimenyeshe abavandimwe banyu ndetse na Polisi y’u Rwanda kugira ngo harebwe niba atari ushaka kujya kubacuruza dore ko abakora iki cyaha bakora ibishoboka byose kugira ngo hatagira undi muntu umenya ibikorwa byabo.”

Yabahamirije ko ibikorwa by’icuruzwa ndetse n’ishimutwa ry’abantu biriho, bityo abasaba kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibi byaha batanga amakuru y’umuntu waza abizeza ibyo bitangaza. Yababwiye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ndetse bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi; cyangwa bakabavanamo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko maze bakazigurisha abazikeneye kubera impamvu zinyuranye. IP Niyonagira yasabye kandi abo banyeshuri kwirinda inda zitateganyijwe, kwirinda gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha muri rusange.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Gadi Ishimwe yavuze ko ubumenyi bungutse buzatuma batagwa mu mutego w’abakora iki cyaha, kandi yongeraho ko basobanukiwe uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange. Umuyobozi w’iri shuri, Ingabire Hortence yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abo banyeshuri, kandi abasaba gukurikiza inama bagiriwe, bityo bakaba umusemburo w’impinduka nziza mu miryango yabo.


Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga rya Runda bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/07/2016
  • Hashize 8 years