Abanyeshuri basigaye bagurisha amakaye banditsemo n’ibitabo ku bacuruzi babikoramo Amvelope

  • admin
  • 18/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Udupfunyika dukozwe mu mpampuro zanditsweho dushyirwamo ubicuruzwa ntituvugwaho rumwe aho kuri ubu dusigaye tuboneka ari uko abana b’abanyeshuri barinze kugurisha amakaye banditsemo ndetse n’ibitabo biba ku ishuri.

Iyo utembereye mu turere twinshi tw’u Rwanda cyane cyane mu dusantere (centres) tw’ubucuruzi ubona urujya n’uruza rw’abaturage bari guhaha ibicuruzwa nkenerwa bifashisha mu gihe cyo gutegura amafunguro,bipfunyitse mu dupfunyika dukozwe mu mpapuro zimwe zanditseho na wino y’ikaramu .

Ni mu gihe bamwe mu bahahira muri ayo masanteri baganiriye na Muhabura.rw bavuga byinshi bItandukanye kuri utwo dupfunyika twifashishwa mu guhaha ibyo kurya.

Ngiruwonsanga Valens wo mu murenge wa Bugarama yabwiye umunyamakuru ko akunda guhahira muri utwo dupfunyika kuko ntakindi yahahiramo.

Yagize ati:”Nyuma yuko amashashi aciwe mu gihugu, abantu babonye ntacyo bajya bahahiramo ndetse n’abacuruzi babona ntacyo bajya bapfunyikamo maze bihimbira udupfunyika dukozwe mu mpapuro maze bicyemura ikibazo cyari gihari kuko ntawahaha ibyo kurya,isukari cyangwa umunyu maze ngo abitware mu ntoki.”

Yakomeje avuga ko rwose ibyo bibafasha mu mihahire yabo kuko ntakindi bakifashisha kuko iyo urebye usanga utwo dupfunyika iyo tujugunywe tubora maze ntibyangize ibidukikije.

Tuyishime Grace wo mu murenge wa Nzahaha we yavuze ko we nubwo aduhahiramo asanga hari aho tubangamye ndetse abona duteye inkeke.

Yagize ati:”Ndabikora ariko njye mbona harimo ingaruka zimwe na zimwe.Nawe se iyo urebye usanga hari udupfunyika dukozwe mu mpapuro zanditseho n’ikaramu maze bagapfunyikamo irindazi rifite amavuta ugasanga y’amavuta arivanga na wino ,umuntu Akarya irindazi na wino,urumva se wowe ntangaruka byatera mu mubiri? Umuti w’ikaramu uraribwa?njye nuko mbibona.”

Ashimangira rwose ko nubwo abikora ari amaburakindi kuko byanze bikunze byazanira umubiri ingaruka mbi nk’indwara zitandukanye kubera imikoreshereze yutwo dupfunyika tutujuje ubuziranenge.

Abana basigaye bagurisha amakaye banditsemo n’ibitabo bibye ku ishuri

Undi muturage utuye mu murenge wa Nzahaha akaba n’umwarimu mu mashuri yisumbuye yaho hafi utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nawe abibonamo impungenge kuko bigeze aho abana babanyeshuri biba ibitabo bakabishyira abakoramo utwo dupfunyika maze bakabaha amafaranga.

Yatanze arugero rwaho yagiye muri butike agiye guhaha asanga udupfunyika dukoze mu gitabo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga (Science et technologie)kiriho kashi y’ikigo ndetse na kashi ya REB (ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda ) abajije bamusubiza ko bihangiye umurimo.

Ati:”Nawe se umunyeshuri ariba igitabo cya leta cyigakorwamo udupfunyika,urumva se aho tujya arihe?umunyeshuri ararangiza amashuri abanza cyangwa ayisumbuye agafata ya makaye yigiyemo akayagurisha agakorwa mo utwo dupfunyika,urumva atari ikibazo?”



Yavuzeko hari umuyobozi atashatse kuvuga amazina waguze akantu ajyana mu rugo bamupfunyikiye asanga imbere muri ako gapfunyika handitseho icyangombwa cye cyemeza ko atafunzwe gitangwa n’ubushinjacyaha (Extrait du casier judiciaire)ariko ifoto ye yaravanyweho,yumva arumiwe abura icyo akora.

Bamwe mu bashinzwe ubuzima nabo babona imikoreshereze yutwo dupfunyika dukozwe mu mpapuro zanditseho duteye inkeke kandi ko tutakiringirwa ku buziranenge twatwo.

Muganga Damascene Hakizimfura ukorera mu bitaro bya Gihundwe yavuze ko nawe atumva uburyo umuntu yarya ibiribwa byavanzwe na wino.

At:”Niba uhahiye mugapfunyika gakozwe mu mpapuro z’amakaye yanditseho byanze bikunze uba uriye ibihumanya nubwo ingaruka utazibona ako kanya urashyira ukazazibona.Ushobora kurwara amara muri rusange indwara zo mu nda kubwo kurya wino y’ikaramu.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere Madame Kankindi Leoncie yabwiye muhabura.rw ko icyo kibazo batari bakizi ariko ko bagiye gukorana n’abaturage mukugicyemura.

Yagize ati:”Ubundi hari udupfunyika twabugenewe dukoreshwa kandi tudahenze, tukaba tugura amafaranga hagati ya 50 cyangwa igiceri cy’ijana,sinzi rero ahakoresha izo zirimo wino icyo bashaka? “

Yavuze ko hakwiye ibiganiro hagati n’abaturage bakababwira ko ibyo bidakwiye kandi ko bishobora kwangiza ubuzima bwabo kandi ko bigomba guhagarikwa biciye mu buvugizi.

Yahamije ko uwafatwa we yangiza ibitabo yabihanirwa kuko ibitabo ubwabyo byigirwamo aho gukorwamo udupfunyika (enveloppe).

Mu myaka cumi n’itanu ishize nibwo leta y’u Rwanda yaciye ikoreshwa ry’amashashi kuko hari impamvu nyinshi nko kutabora maze akangiza ubutaka ndetse agatuma bigira ingaruka ku musaruro ubutaka butanga.

Ubu gukoresha amashashi ntibyemewe kandi birahanirwa kuko ari ubucuruzi butemewe ku butaka bw’u Rwanda ndetse nuyafatanywe arayamburwa ndetse akanacibwa amande.

Denis Fabrice NsengumuremyiMUHABURA.RW.

  • admin
  • 18/09/2019
  • Hashize 5 years