Abanyeshuri barokotse Jenoside batishoboye babuze amafaranga bagenewe na FARG

  • admin
  • 16/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro mu kigo cyitwa Unique Technical Secondary School, giherereye mu murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, barihirirwa n’ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) kuwa kane babyukiye ku biro by’Akarere, bahategerereza umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere kugira ngo abishyurize amafaranga yo gukora ubushakashatsi.

Abanyeshuri bari ku biro by’Akarere bagera kuri 40, bavuga ko mu gihe basigaje icyumweru kimwe ngo barangize ibitabo byo mu mwaka wa gatandatu, hari amafaranga bagombaga guhabwa ajyanye n’iyo mirimo batari babona kugeza ubu.

Aba banyeshuri bavuga kandi ko babajije mu bindi bigo byigenga bababwira ko ayo mafaranga bamaze igihe barayabonye ndetse ko n’abatarayabona ibigo byagiye bibaguriza kugira ngo ayo FARG izohereza bazayiyishyure.

Ngaboyumwami Samuel, Perezida w’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) muri iki kigo, avuga ko nta bisobanuro ubuyobozi bw’ishuri bubaha kuri iki kibazo, ari nayo mpamvu yatumye baza kureba abashinzwe uburezi mu Karere kugira ngo babahe ibisobanuro, bityo babone uko bakora umushinga w’ibitabo bisoza amashuri yisumbuye.

Umutesi Kaberuka Espérance, umuyobozi w’ishuri Unique Technical Secondary School, avuga ko nta kibazo aba banyeshuri bafite kuko ibitabo biri hafi yo kurangira, ku buryo yumva ko bitakagombye gufata intera ingana gutyo.

Gusa ngo atekereza ko hari umwe mu barezi wihishe inyuma y’aba banyeshuri ushaka kumuteranya n’ubuyobozi bwa FARG n’ubw’Akarere.

Ntagwabira Emelien, Umukozi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu karere ka Muhanga, avuga ko iki kibazo kitagombye kubaho kuko mu minsi ishize Akarere gaherutse guha iki kigo miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati:«Ejo (kuwa gatanu) tuzajyayo turebe ikibazo gihari kuko twatanze ayo mafaranga mu kwezi kwa Kamena.»

Miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ni zo Akarere kagombye kuba karahaye iri shuri, muri zo eshanu nizo gaherutse kwishyura.

Ayo mafaranga akaba yaratanzwe na FARG ku buryo iki kibazo kitagombye kubaho ku banyeshuri bahiga.FARG ikaba igenera buri munyeshuri amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri y’igitabo.

Bamwe mu banyeshuri barihirirwa na FARG bari imbere y’inyubako y’Akarere ka Muhanga (Foto Muhizi E)
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/09/2016
  • Hashize 8 years