Abanyeshuri bangana na 78.6% nibo batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
Abanyeshuri bangana na 78.6% nibo batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, muri uyu mwaka wa 2023/2024 bafite hejuru y’amanota 50%.
Mu banyeshuri 91,713 biyandikishije gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye abagikoze bari 91,298 bangana na 99,5%, hatsinda 78.6%, bivuze ko 21.4% by’abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye batsinzwe ugereranyije n’umwaka ushize, aho bari batsinze ku kigero kirenga 90%.
Ntabwo hatangajwe umunyeshuri watsize abandi ku rwego rw’Igihugu nk’uko byari bisanzwe, ahubwo hatangajwe abanyeshuri 18 bahize abandi mu mashami bizemo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette ashimangira ko izi mpinduka zigamije kunoza ireme ry’uburezi.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana avuga ko hari uburyo abanyeshuri batsinzwe ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bazafashwamo.
Abahungu batsinze ku kigero cya 50.5% mu gihe abakobwa bo batsinze ku kigero cya 49.5%, mu burezi busanzwe batsinze ku kigero cya 67.5% mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bo batsinda ku kigero cya 96.1%.