Abanyeshuri bagera kuri 39 biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rusizi, baratabaza

  • admin
  • 05/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abanyeshuri bagera kuri 39 biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rusizi, baratabaza inzego zishinzwe kubaha inguzanyo ya buruse, kuko bamaze amezi 4 nta mafaranga ya buruse abageraho, ubu bakaba babayeho nabi cyane.

Nk’uko bamwe muri aba babitangarije Imvaho Nshya, ngo buri wese amaze kugerwamo umwenda w’amafaranga ibihumbi 100, nyamara ngo bumva ko abandi banyeshuri biga ahandi bayahabwa.

Bavuga ko ibi byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo inzara no kurara habi, kuko ngo bararana mu tuzu duto kandi tutameze neza, ndetse bamwe bakaba barahisemo kugurisha imifariso bakarara hasi, kugira ngo barebe ko baramuka kabiri.

Bamwe batangarije Imvaho Nshya, ko hari ubwo banywa amazi, bakayiririrwa bakanayararira, bakigana inzara.

Umuhoza Clémence, umwe muri bo wiga mu mwaka wa mbere yagize ati “Nk’ubu njye iwacu ni mu karere ka Musanze, nta muntu n’umwe ngira nzi ino, mbana na bagenzi banjye nta n’icyo turaraho dufite, nabuze n’ay’amavuta, inzara imereye nabi, rwose nibaza ibyo ndimo bikanyobera.”

Mugenzi we Nyampundu Olive we yagize ati “Njye iwacu ni mu karere ka Gisagara, nanjye mbana n’abandi bana kandi n’ayo mafaranga yabo ntaba abahagije, amavuta yaranshiranye, nta kintu ndya, sinkubeshya uretse Imana yonyine, n’uburaya twari kubujyamo urebye ubuzima dufite hano.

Turababaye nibadutabare kandi Minisitiri w’uburezi yivugiye twiyumvira ko ayo mafaranga ahari, ariko turibaza impamvu tutayabona.”

Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ushinzwe inguzanyo Gasangwa Théoneste, yasobanuye ko kutabona inguzanyo byatewe n’uko REB yibeshye ku rutonde rwatanzwe. Yakomeje ahumuriza aba banyeshuri, avuga ko ikibazo cyabo, bitarenze icyumweru kimwe kizakemurwa bazaba bayabonye.

Iri shami rya kaminuza y’u Rwanda ryatangiye i Rusizi ku wa 18 Nzeli umwaka ushize 2015, ririmo abanyeshuri barenga 280.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/01/2016
  • Hashize 8 years