Abanyeshuri babambitse ibikarito mu kizamini ngo badakopera

  • admin
  • 20/10/2019
  • Hashize 5 years

Abategetsi b’ishuri rimwe mu Buhinde basabye imbabazi nyuma y’uko amafoto akwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abanyeshuri bambaye ibikarito mu mutwe bari mu kizamini.

Aya mafoto yafashwe abanyeshuri bari mu kizamini cy’ubutabire (chimie) ku ishuri ryisumbuye rya Bhagat riri ahitwa Haveri muri leta ya Karnataka mu majyepfo y’Ubuhinde.

Amafoto yerekana aba banyeshuri bambaye mu mutwe ibikarito bikaseho ku ruhande rumwe, mu buryo butuma batabasha guhindukira ngo barebe ku ruhande.

Abategeka iri shuri basabye imbabazi kubera ibi bintu.

MB Satish wo kuri iri shuri, yavuze ko batekereje gukoresha ubu buryo budasanzwe kugira ngo bahangane no gukopera mu bizamini.

Yavuze ko ishuri ryatekereje gukora ibi nko “kubigerageza” nyuma yo kumva ko hari n’ahandi mu gihugu babikora.

Yashimangiye ko abanyeshuri bemeye kwambara ibi bikarito ku mutwe kandi ari nabo ubwabo babizanye.

Agira ati: “Nta munyeshuri wahatiwe kubyambara. Nk’uko mubibona ku mafoto hari abatabyambaye”.

Akomeza avuga ko bamwe babyambaye iminota 15, abandi 20 ndetse akemeza ko hashize isaha babategetse kubivanamo.

Hashize umwanya aya mafoto ari gukwirakwira, bivugwa ko ushinzwe uburezi muri aka gace yahise ajya kuri iri shuri kwirebera no kwihaniza abakoze.

SC Peerjade umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi y’iri shuri yavuze ko ibi bintu “bibangamye”.

Ati: “Tumaze kubona ubutumwa bw’ibyabaye, nahise nsaba abayoboye ishuri kubihagarika ako kanya”. Ni amagambo ye asubirwamo n’ikinyamakuru Time India.

Abategetsi kuri iri shuri bemeje ko iri gerageza ryabo bahise barihagarika bamaze kubisabwa n’inama y’ubutegetsi yaryo.



MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/10/2019
  • Hashize 5 years