Abanyeshuri b’abakobwa bakubise nta mbabazi Umugabo winjiye mu icumbi ryabo hafi gupfa

  • admin
  • 02/03/2020
  • Hashize 4 years

Ku wa gatandatu nijoro, umusore w’imyaka 27 witwa Francis Maganga yakubiswe n’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Mwangeka bamugira intere hafi gupfa ubwo yinjiraga mu Macumbiy yabo ashaka ku basambanya .

Bivugwa ko Francis Maganga yinjiye mu icumbi ry’abakobwa akabatera ubwo bikabije ariko abakobwa nti bagira ubwoba baramuteranira baramudiha karahava hafi gupfa ngo kuko bari bamaze igihe bamwiteguye ngo kuko atarubwambere abikoze kuko yahoraga abyigamba.

 

Francis Maganga nyuma yoguhondagurwa abanyeshuri n’abayobozi b’ishuri bamushyikirije polisi kuri sitasiyo Wundanyi nkuko ikinyamakuru cyo muri Malawi kibitangaza.

Ababajijwe kuri iryo shuri bavuze ko ukekwaho icyaha ashoboraga kuba yarafatanije n’abanyeshuri ndetse n’abashinzwe umutekano kugira ngo abashe kwiinjira mu Macumbi y’abakobwa.

Umunyeshuri umwe yagize ati“Twakomeje kuba maso inshuro nyinshi. Twagize ubutwari bwo kumutera ingumi zihagije amaze kwinjira aho turara gusa ducyekako atabyifashije wenyine ahubwo ashobora kuba yarafashijwe na bamwe mu banyeshuli ndetse na bashinzwe umutekano

 

Kuruhande rwa polisi ruvuga ko ucyekwaho icyaha atarubwambere abikoze ngo kuko no muri Kamena umwaka ushize yabikoze

Umupolisi umwe yagize ati: “Ntabwo ari ubwambere ukekwaho gutera ikigo kugira ngo atoteze abakobwa abikoze .

Igitangaje, iri shuri riri mumashuri atatu yisumbuye muri Taita yashyizwemo kamera zicunga abinjira na basohoka (CCTV).

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Ochieng Owandho yavuze ko kamera zashyizweho ku giciro cya miliyoni 13.6.

Polisi n’abanyeshuri babwiye The Standard ko ibyabaye byatangiye muri Nzeri umwaka ushize kandi ibyabaye bikaba byarateje impagarara mu babyeyi.

Mu biheruka kuba, umuyobozi wungirije wa polisi mu gace ka Taita, Daniel Mukumbu, yatangaje ko ukekwaho icyaha yahise ajya ku buriri bw’umwe mu bakobwa maze atangira kumukoraho mu buryo buteye isoni.

Umukobwa yavugije induru. Ati: “Ukekwaho icyaha yakubiswe n’abanyeshuri. Afite ibikomere byo mu maso, ”ibi bikaba byavuzwe na Mukumbu.

Yongeyeho ko abayobozi b’ishuri, abanyeshuri ndetse n’abashinzwe umutekano banditse inyandiko.

 

Ati: “Twatangiye iperereza kuri iki kibazo. Muri iki cyumweru tuzajyana ukekwaho icyaha mu rukiko, ”.

Mugihe cyabanjirije iki, amashusho yuwucyekwa yafashwe na kamera za CCTV n’ubwo utashoboraga kumumenya neza.

Bwana Owandho yavuze ko ishyirwaho rya kamera rigamije gukumira imvururu, ubujura mu macumbi, gucuruza ibiyobyabwenge n’ubundi buryo bw’ibyaha.

Fabrice denis Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/03/2020
  • Hashize 4 years