Abanyeshuli bazajya bamara umwanya munini aho bakorera umwuga -Dr. James Gashumba

  • admin
  • 30/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi mukuru w’ishuli Rikuru ryigisha Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga (RP) Dr.James Gashumba yatangaje ko abanyeshuli bazajya bamara umwanya munini ungana na 60% aho bakorera kugira ngo babashe kunoza neza umwuga maze basubire mu ishuli bigishwa gushishoza no kwikemurira ibibazo.

Ibi yabitangarije kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 mu muhango wo kwemeza igenamigambi ry’imyaka itanu iri shuli Rikuru ryigisha Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga ry’u Rwanda rizagenderaho, hanasuzumwa ingingo 12 zikubiye muri iryo genamigambi.

Dr.James Gashumba yavuze ko bamaze hagati y’amezi 3 cyangwa 4 bareba aho bashaka kugana mu myaka itanu iri imbere, bakaba barahereye ku byifuzo by’aho bashaka kugera bashingiye kuho u Rwanda rushaka kugana mu myaka 7.

Yakomeje asobanura impamvu y’iyi nama ndetse n’icyo iri genamigambi rizamarira abana b’abanyarwanda.

Ati “Uyu munsi twatumiye abafatanyabikorwa bacu bose kugira ngo tubasangize ibyo twatekereje cyane ko nabo babigizemo uruhare noneho babonereho kuduha ibitekerezo byabo tukagenda tukabinoza”.

Icyo gitabo cya paji zirenze 100 niryo shingiro tuzaheraho twubaka iri shuli,dukemura ibibazo by’abanyarwanda kuko ubumenyingiro niho dushingira twubaka i gihugu, abana b’abanyarwanda babone akazi bakoresheje ingufu zabo ariko babikora kinyamwuga.”

Yagarutse kandi ku kamaro ko gukorana n’inganda atanga urugero ko mu gihugu nk’Ubudage aho abanyeshuli bigira byinshi mu nganda bityo n’iri shuli rikaba rigiye guhindura imyigishirize abanyeshuli bakazajya bamara umwanya munini aho bakorera umwuga mu rwego rwo kuwunoza.

Ati“Ishuli ry’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga ry’u Rwanda rigiye guhindura imyigishirize maze abanyeshuli bajye bamara umwanya munini nka 60% aho bakorera umwuga kugirango bawunoza.”

Intumwa y’inama nkuru y’amashuli makuru na za kaminuza Dr.Marie Christine Gasingirwa yibukije abanyarwanda ko batagomba gusuzugura abiga imyuga ari nayo mpamvu imyumvire nkiyo igomba guhinduka.

Yanagarutse ku ngingo ya 4 mu ngingo 12 zigize igenamigambi ry’imyaka 5 ivuga ku gushyigikira ireme ry’uburezi mu mashuli y’imyuga avuga ko akeza kigura bityo buri wese akwiye kurangwa n’umurimo unoze.

Ishuli ry’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga ry’u Rwanda rifite amashami 8 akorera hirya no hino mu gihugu azwi nka Integrated Polytechnic Regional College (IPRC).Ibi bikaba biri mu ntego z’igihugu zo guteza imbere ubumenyingiro n’ikoranabuhanga.


JPEG - 313.5 kb
{{Umuyobozi mukuru w’ishuli Rikuru ryigisha Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga Dr. James Gashumba}}

Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/06/2019
  • Hashize 5 years