Abanyarwandakazi 10 bambara bakaberwa bigatuma bishimirwa n’imbaga[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 16/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Bibaho ko umuntu ahobora kwambara neza bigatuma urukundo cyangwa ubwuzu abantu bamugirira byiyongera bityo agakundwa.Umunyamakuru yaritegereje akusanya amafoto agaragaza abanyarwandakazi b’ibyamamare neza bakaberwa ari nabyo bituma bakundwa n’ umubare munini w’abasore ndetse na bamwe mu bagabo bakabatikira.

Urutonde rw’Abanyarwandakazi b’ibyamamare 10 bamabara bakaberwa

10.Supersexy


Nana Supersexy ni umunyarwandakazi wubatse uba mu gihugu cya Uganda, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram dore ko ari nayo akoresha cyane aho akunze kugaragara yambaye imyenda ituma aberwa ndetse bigatuma akurikirwa n’abatari bacye kuri urwo rubuga ikindi kandi akaba anafite ikipe y’abafana bitwa Inyange za Supersexy.

9.Wibabara Pamela


Pamela n’ umwe mubakobwa benshi bemeza ko akunzwe n’ igitsina gabo kinshi muri kano karera ka afurika y’ iburasirazuba ndetse akaba afatwa nk’ umunyarwanda uza kurutonde rw’ abambara neza kurusha abandi mu Rwanda.

8.Mimi Mirage


Karuranga Mirage ubusanzwe n’ umunyarwandakazi umaze kwandika izina mu bijyanye no gucuruza imyenda igezweho dore ko ubusanzwe abamuzi neza bemeza ko uyu mukobwa yambara neza ndetse uramutse usuye urukuta rwe rwa instagram usanga uyu mukobwa ashyiraho amafoto meza ndetse ubona ko aberewe.

7.Keza Meek



Meek Rowland ni umuhanzikazi kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika ari naho akorera muzika we kuri ubu afatwa nk’ umwe mu banyarwandakazi bambara neza kandi baberwa cyane n’ imyenda bakunze kugaragaramo mu mafoto atandukanye bashyira ku mbuga nkoranyambaga za interinete.

6.Sacha Kate


Sacha wigeze kuba umuhanzi mu myaka yashyize nawe yaje ku rutonde rw’abanyarwandakazi bambara neza bitewe nuko bagaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye , aho magingo aya uyu mukobwa sigaye yibera muri Leta zunzu ubumwe z’Abarabu hazwi nka Dubai mu bikorwa bijyanye n’ubucuruzi nkuko amakuru aturukayo abivuga , uyu munsi nawe yashyize mu majwi ko yambara neza kandi ko aberwa cyane.

5.Diane Kenty


Kent ni umwe mubakobwa bo mu Rwanda udakunda kugaragara cyane muruhando rwa muzika aho ubwe ku giti cye avugako adakunda itangazamakuru cyane gusa nawe afatwa nk’umwe mu banyarwandakazi bambara neza binogeye ijisho kandi akaberwa.

4. Allioni


Allioni n’umwe mu bahanzikazi ba hano i wacu mu Rwanda bagiye bashyira imbaraga mu muziki cyane cyane yibanda ku myambarire itandukanye kuburyo utatinya kuvuga ko iyo yambaye aberwa ari nacyo gituma akundwa n’abatari bacye aho usanga ku mbuga nkoranyambaga akoresha afite abafana benshi.

3.Kate Bashabe


Catherine Bashabe ni umunyamideri ndetse akaba afite iduka ricuruza ibijyanye n’ imideri benshi bamubona bemeza ko uyu mukobwa yambara neza dore ko hari n’ abataripfana bemeza ko uyu mukobwa abayeho mu buzima buhenze bitewe n’imodoka agendamo itapfa kwigonderwa nundi mukobwa wese ubonetse mu Rwanda.

2.Princes Priscillah


Umuhanzikazi Mbabazi Priscillah ni Umunyarwanda kuri ubu ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho arimo kurangirizayo amasomo muri kaminuza , kuri ubu uyu mukobwa yashyizwe mu majwi n’ abantu batandukanye bemeza ko aberwa kandi akundwa na benshi kubera uburyo yambara akaberwa.

1.Shaddyboo


Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu banyarwandakazi bahungabanya urubuga rwa instagram bitewe n’ amafoto ashyiraho ndetse n’ amashusho akunze gusakazaho benshi bemeza ko uyu mukobwa yambara neza kandi aberwa cyane.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/04/2018
  • Hashize 6 years