Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba Leta kubashakira icyo bakora kuko nta butaka bafite
- 13/09/2018
- Hashize 6 years
Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania bagatuzwa mu nkengero z’umujyi wa Kigali barasaba Leta kubashakira icyo gukora kuko nta butaka bwo guhinga bafite.
Kuva bagera mu Rwanda mu myaka itanu ishize aba babeshejweho n’inkunga y’ibiribwa bahabwa na Leta buri kwezi.
Gusa ngo hari igihe ibi biribwa bitinda kubageraho bakicwa n’inzara kandi nta handi bikora.
Nk’ubu hari hashize amezi abiri badahabwa ibi biribwa cyakora mu mpera z’icyumweru gishize ngo babigejejweho.
Umwe mu bantu 140 birukanywe mu gihugu cya Tanzania mu myaka 5 ishize bagatuzwa mu nkengero z’umujyi mu murenge wa Jabana yabwiye Umunyamakuru ko bari mu byishimo nyuma yo kubona inkunga y’ibiribwa yari imaze amezi abiri itabageraho.
Muri uyu mudugudu wa Bweramvura, aba baba mu mazu meza bigaragara ko yubakishije ibikoresho bikomeye ndetse amazu yabo arimo n’umuriro w’amashanyarazi.
Gusa ngo aya mazu asa na ho ntacyo abamariye kinini kuko batanayafiteho uburenganzira busesuye.
Umunsi ku wundi, aba banyarwanda batunzwe n’inkunga y’ibiribwa bitangwa n’akarere ka Gasabo.
Buri muntu ahabwa ibiro 6 by’ibishyimbo n’ibindi 10 by’ifu y’ibigori bigomba kurangiza ukwezi kose.
Gusa iyo bakeneye umunyu cyangwa se inkwi zo guteka bagurisha igice cy’iri funguro kugira ngo bashobore kugura ibyo badafite.
Umunyamakuru yagerageje kumva icyo Umurenge wa Jabana ubacumbikiye ubateganyiriza ku buryo burambye.
Umukozi wavuganye n’umunyamakuru kuri telefoni ariko agasaba kubika umwirondoro we kuko atari umuvugizi w’umurenge yavuze ko hateganywa umushinga munini w’ubworozi bw’inkoko uzahurirwaho n’iyi miryango 45.
Uyu mushinga ngo ugomba kuba watangiye mbere y’uko umwaka urangira ngo uzatuma abatuye uyu mudugudu bashobora kwitunga.
Icyo gihe ubuyobozi bw’akarere ngo buzasigara bufasha abafite intege nkeya nk’abarwayi ndetse n’abageze mu zabukuru .
Mu mwaka wa 2013 ni bwo Abanyarwanda bagera ku bihumbi 13 birukanywe muri Tanzania nyuma y’icyuka kibi cyari kimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi.
Hari abashoboye gutuzwa mu bice by’icyaro bahabwa n’amasambu ubu bakaba babayeho nk’abandi baturage.
Gusa ibibazo biracyakomeye ku batarashoboye kubona amasambu bahora bateze inkunga ya buri munsi y’ibiribwa rimwe na rimwe inyuzamo igatinda .
- Amwe mu mazu yubakiwe abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania.
- Abo banyarwanda bavuga ko aya mazu asa nkaho ntacyo abamariye kinini kuko batanayafiteho uburenganzira busesuye.
- Baba mu mazu meza bigaragara ko yubakishije ibikoresho bikomeye ndetse arimo n’umuriro w’amashanyarazi.
Salongo Rachard MUHABURA.RW