Abanyarwanda binjiye mu gihugu cya Uganda rwihishwa batawe muriyombi

  • admin
  • 02/08/2020
  • Hashize 4 years

Abanyarwanda 32 ku wa Gatatu w’iki Cyumweru bagejejwe imbere y’urukiko ruri mu gace ka Mityana bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba banyarwanda bashinjwa ko bakoze igikorwa gishobora gukwirakwiza Coronavirus mu gihugu no kurenga ku mategeko. Ni mu gihe bamwe muri bo bamaze imyaka irenga icumi baba muri Uganda, gusa mu byumweru bibiri nibwo batawe muri yombi.

Ubwo bageraga imbere y’urukiko, bose bahakanye ibyo baregwa, gusa urukiko rutegeka ko bakomeza kuba bafunzwe kugera ku wa 12 Kanama.

Moses Kule wari uyoboye iburanisha, yavuze ko adashobora kubarekura batanze ingwate kuko ngo bwari bwije. Yavuze ko ubusabe bwabo bwo kurekurwa buzarebwaho ubwo bazaba bongeye kwitaba urukiko.

Umushumba w’Itorero ry’Aba-Anglican mu gace ka Busimbi, Rev. Can. Mesach Lubega, yatangaje ko yatunguwe no kumva umurinzi we ari muri aba baregwa.

Yavuze ko uwo Munyarwanda yari amaze igihe muri Uganda acunga umutekano mu rusengero ndetse ko Mesach ariwe ubwe wamusezeranyije muri Mutarama uyu mwaka mbere y’uko ibikorwa bifungwa kubera Coronavirus.

Yavuze ko uwo Munyarwanda witwa John Tabala amaze igihe kirenga imyaka 10 akora muri urwo rusengero.

Muri Werurwe uyu mwaka Abanyarwanda 342 birukanywe muri Uganda bashinjwa gukwirakwiza Coronavirus muri Uganda. Icyo gihe inzego z’umutekano zabahurije hamwe hanyuma zibajugunya ku mipaka itemewe mu Rwanda mu Turere twa Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kuva ubwo u Rwanda rwemezaga ko rufite umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus, Abanyarwanda bari muri Uganda batangiye guhoterwa bashinjwa ko bagiye gukwirakwizayo iyi virus.

Igisirikare cya Uganda cyatangiye guhiga Abanyarwanda bashinjwa ko bakwirakwiza Coronavirus muri iki gihugu mu gihe nta n’ikizamini na kimwe cyari cyarakozwe kugira ngo nibura bagaragaze ko banduye.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 02/08/2020
  • Hashize 4 years