Abanyarwanda bifatanyije na Perezida Kagame mu muhango wo guherekeza umubyeyi we

  • admin
  • 27/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Imbaga y’Abanyarwanda yifatanyije na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu muhango wo guherekeza bwa nyuma umubyeyi we Asteria Rutagambwa wabereye i Kabgayi mu karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatanu ku ya 27 Ugushyingo 2015.

Uwo mubyeyi wa Perezida Paul Kagame yari asigaranye yitabye Imana ku wa 22 Ugushyingo 2015. Yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal azize uburwayi.

Nyakwigendera Asiteria Rutagambwa Yatabarutse afite imyaka 84. Asize abana 5, abuzukuru 13 n’abazukuruza 7. Imana imwakire mu bayo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/11/2015
  • Hashize 8 years