Abanyarwanda batuye mu Burusiya baramukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika

  • admin
  • 03/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abanyarwanda bujuje imyaka yo gutora baba mu mahanga, berekeje ku biro bya za Ambasade zabo abandi bajya ahandi hateganyijwe ko ariho bazatorera kugira ngo bihitiremo Perezida wa Repubulika ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Mu bihugu bya Aziya, babaye aba mbere bitabiriye itora rya Perezida wa Repubulika riteganyijwe kuri uyu wa 3 Kanama 2017 nkuko byateganyijwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora

Muri Aziya mu bihugu nk’u Buyapani n’u Bushinwa, nibo babaye aba mbere mu gutora mu masaha y’igicuku i Kigali aho babikoze hakiri kare bagahita basubira mu kazi kabo ka buri munsi.

Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana.

Muri aya matora site zizatorerwaho zingana na 2343, ibyumba by’itora birenga 16 000; muri Diaspora zigera kuri 93 hirya no hino ku Isi.

Impapuro z’itora zizakoreshwa zingana na miliyoni hafi zirindwi zacapwe hakoreshejwe miliyoni zirenga 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Abanyarwanda bari ku ilisiti y’itora ni 6,897,076.

Kimwe n’ahandi muri Diaspora, abanyarwanda batuye mu Burusiya baramukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika. N’ubwo imvura yaramukiye ku muryango mu Mujyi wa Moscow, ntiyakumiriye abanyarwanda bagera kuri 61 biyandikishije kuzatorera kuri site ya Moscow.

Bamwe mu bagiye gutorera i Moscow barimo abaturutse mu mijyi ya kure y’u Burusiya ndetse n’abaturutse hanze y’iki gihugu ku buryo byabasabye no gukora urugendo rw’ijoro ryose bakagera i Moscow bukeye.

Ambassaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Amb Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko igikorwa cy’amatora cyagenze neza kuko abanyarwanda batoreye kuri iyi site bari barahawe amahugurwa y’ingenzi y’uko igikorwa kigomba kugenda.

Amb. Mujawamariya yanatangaje ko amajwi azabarurwa ejo ku itariki ya 04 Kanama ari nabwo ibyayavuyemo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izabitangariza abanyarwanda.


Yanditswe na Chief editor/Muhanura.rw

  • admin
  • 03/08/2017
  • Hashize 7 years