Abanyarwanda batatu barusimbutse ubwo bamenyaga ko bagiye kwicwa n’inzego z’umutekano za Uganda

  • admin
  • 11/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abanyarwanda batatu, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu barokotse igikorwa cy’inzego z’umutekano za Uganda, zabafashe zitwaje imbunda za Kalachnikov, ariko bamenye ko hari umugambi wo kubahitana bakizwa n’amaguru.

Amakuru avuga ko byakozwe n’abantu babiri bambaye gisivili, “bari mu modoka ifite ibirahuri byijimye, bafite n’imbunda.”

Nk’uko ikinyamakuru Virunga Post cyabitangaje, abanyarwanda Habimana Juvénal w’imyaka 31, Nduwamungu Félix w’imyaka 52 na Bizimana Cyprien w’imyaka 36 bose bakomoka mu Karere ka Musanze, bari mu modoka ya Fuso ahagana saa cyenda n’iminota 40, ku isaha yo muri Uganda.

Abo bantu babiri bitwaje intwaro ngo bahagaritse imodoka yabo babasaba ibyangombwa.

Abo banyarwanda bavuga ko ari abacuruzi b’imbaho kandi basanzwe bazigura muri Uganda bakazigurisha mu Rwanda, ubucuruzi bakora guhera mu 2017.

Bavuga ko abo bagabo babiri nyuma yo gufata ibyangombwa byabo, babasabye kubakurikira. Habimana, Nduwamungu na Bizimana barabinginze ngo babarekure bikomereze urugendo, abandi babima amatwi, bumvisha aba Banyarwanda ko bagomba kubakurikira.

Ni nako byagenze kuko bisanze ku biro bya Polisi y’Akarere ka Rubanda, abo bakozi babanza kujya kuvugana n’umuyobozi wa polisi muri ako karere (DPC, District Police Commander).

Bavuga ko bakubise agatima ku bikorwa bya hato na hato byibasira abanyarwanda bimaze iminsi muri Uganda, batangira gutekereza ko ibi byo batabirokoka, bakeka ko hari umugambi wo kubahitana.

Bahise biyungura inama yo gukizwa n’amaguru bayoboka iy’ishyamba imodoka yabo bayita aho. Bagenda ijoro ryose batunguka ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Nk’uko amakuru abivuga, abo bagabo bakomeje gusaba ubufasha kugira ngo basubizwe imodoka yabo, kimwe n’inyandiko zirimo ibyangombwa byabo.

Ikinyamakuru Virunga Post kivuga ko cyabonye amakuru ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA, cyageragezaga kuvugana na bagenzi babo ku ruhande rwa Uganda, ariko kugeza ubu nta kintu kiremeranywaho.

Icyo ni kimwe mu bikorwa biheruka byibasira Abanyarwanda muri Uganda by’umwihariko, aho batabwa muri yombi mu buryo budakurikije amategeko, bagashimutwa bakanakorerwa iyicarubozo rya hato na hato, byose bigakorwa n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ibi bikorwa binagarukwaho cyane n’abanyarwanda bamaze iminsi birukanwa muri icyo gihugu, bisa n’aho birimo kuba buri munsi.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/02/2019
  • Hashize 5 years