Abanyarwanda basabye ibisobanuro Alain Juppé ku magambo aheruka kuvuga kuri Jenoside

  • admin
  • 05/04/2016
  • Hashize 8 years

Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, CRF, ryatangije gahunda yo kotsa igitutu Alain Juppe wari minisitiri w’icyo gihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo yisobanure ku ruhare rwe n’igihugu muri iyo Jenoside.

Uyu mugabo ushaka kuziyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora ya 2017, yakunze kugaragara ahakana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rwandiko ihuriro CRF ryashyize ahagaragara ku rubuga Change.org, risanga Juppe wari uyoboye dipolomasi y’u Bufaransa, ahakana nkana gutera inkunga ubutegetsi bwakoze Jenoside, yaba iy’intwaro no guha imyitozo Interahamwe.

Alain Juppe ashinjwa kugira inama Leta y’u Bufaransa ku ya 13 Mata 1994, maze nyuma yo kubisaba Akanama k’Umutekano, ingabo za Loni zari mu Rwanda zikagabanywa mu gihe ubwicanyi bwakomezaga ubutitsa. Juppe kandi ku ya 27 Mata 1994 yakiriye uwari minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mu gihe we n’abandi bari bayoboye Leta y’Abatabazi bari barafungiwe amayira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi. CRF kandi isanga Alain Juppe akwiye gusobanura impamvu iyo avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ayivuga mu bwinshi nk’aho hari indi jenoside yabaye.

Iti’ Iyo uvuga Jenoside yakorewe Abatutsi uyishyira mu bwinshi nk’aho hari indi jenoside yabaye. Ibyo biha agaciro abapfobya iyo Jenoside, bamwe bavuga ko ari igice kimwe cy’abaturage cyari kiri kwirinda kuko cyari cyatewe.” Ku ya 1 Mata 2016, Alain Juppe abinyujije ku rubugwa rwa Twitter, yanditse ko “Kuryoza u Bufaransa uruhare muri Jenoside biteye isoni kandi akaba ari ukugoreka amateka.” Ihuriro CRF risoza risaba Alain Juppe kwisobanura nk’umunyapolitiki urebwa na Jenoside yakorewe Abatutsi ku giti cye aho kwitwaza u Bufaransa nk’igihugu cyose.

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside nayo iherutse guhamagarari Abafaransa kutazatora umuntu nka Alin Juppe ufite uruhare rugaragara mu gutera inkunga itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/04/2016
  • Hashize 8 years